HATOWE ABAYOBOZI BASHYA B'IHURIRO RY'ABAFATANYABIKORWA B'AKARERE (JADF)
Ku wa 4 Nzeri 2024, muri Centre Bethel mu Murenge wa Rubengera habereye Inama y’Inteko Rusange ya JADF KARONGI yayobowe na Perezida w’agateganyo wa JADF KARONGI Bwana Eliakim HABINSHUTI.
Ingingo zaganiriweho zirimo kurebera hamwe imihigo y’Akarere 2024/2025, kungurana ibitekerezo mu matsinda ku mihigo y’Akarere 2024/2025, ugaragariza abafatanyabikorwa ibyagezweho n’amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Karongi, Kumenyesha abafatanyabikorwa ibiri gukorwa mu gufasha abarwayi ba Authisme no gutora Komite Nshingwabikorwa ya JADF KARONGI.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Abafatanyabikorwa biyemeje kugira uruhare mu mihigo y’Akarere bagenda bongera ibipimo mu mihigo itandukanye (Gahunda ya Girinka, gutanga amatungo magufi, kwigisha urubyiruko imyuga no kubaha ibikoresho bazakoresha,gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga, gutanga imbuto z’indobanure n’ifumbire.......)
2. Buri mufatanyabikorwa agomba kugira uruhare mu mihigo y'Akarere iri inyuma ya 2024-2025 cyane cyane ijyanye n’ubukangurambaga buri wese akabigira ibye.
3. Abafatanyabikorwa bazaganira ku buryo burambuye ibyakorerwa amakipe y’abafite ubumuga ndetse n’ibikorwa byo gufasha abarwayi ba Authisme.
4. Hatowe Komite Nshingwabikorwa igizwe na:
1. Perezida: Bwana Raymond UWIRAGIYE
2. Visi Perezida: Bwana Théophile NIRAGIRE
3. Umubitsi: Soeur Pauline MUHAWENIMANA
4. Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu: Bwana Eliakim HABINSHUTI
5. Perezida wa Komisiyo y’Imibreheo Myiza: Padiri Elie HATANGIMBABAZI
6. Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza : Bwana Protais NYAMURINDA
7. Umwanditsi : we ntatorwa n’Umukozi w’Akarere ufite JADF mu nshingano Madamu Rose NIWEMWANA
Iyi nteko rusange yitabiriwe n'abayobozi b'Akarere barimo: Biro y’Inama Njyanama, Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry' Ubukungu, Inzego z’Umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye (Imiryango Nyarawanda itari iya Leta, Imiryango Mvamahanga itari iya Leta, Ibigo n’Imishinga ya Leta ikorera mu Karere, Abahagarariye Amadini n’Anatorero, Abagize PSF n’Abakozi b’Akarere.
Inama yasojwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKASE Valentine wasabye gukomeza ubufatanye hagati y'impande zombi mu gukomeza guharanira iterambere hagamijwe kugera ku ntego nkuko inkingi z'inpinduramatwara za Karongi zibisubiramo kenshi; kurangwa n'ubufatanye, umurimo unoze no kwihuta mu iterambere.