HATERANYE INAMA IDASANZWE Y’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA KARONGI

Ku wa 30 Nyakanga 2025, Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Karongi bahuriye mu nama idasanzwe yarebeye hamwe ibijyanye kwemeza igenamigambi ry'itangwa ry'amasoko y'umwaka wa 2025-2026 no kwemeza urutonde rw’ibiciro by'imisoro y'umwaka wa 2025-2026.

 Iyi nama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Karongi yitabirwa n’abajyanama bari hejuru y’abasabwa ngo iyi nama itangire imirimo yayo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Madamu Narangwe Celestine Liliane yagaragaje ibiri mu masoko atandukanye y’aka Karere mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, arimo ibizakorwa mu Karere no mu Mirenge.

Hemejwe kandi urutonde rw’ibiciro bizakurikizwa mu mwaka wa 2025/2026 ndetse n’imicungire y’inyubako za Leta muri aka Karere.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’aka Karere Bwana Ngarambe Vedaste yashimiye abayitabiriye uburyo badahwema kugaragaza umusanzu wabo mu gushyira ibintu ku murongo bagamije guteza imbere Akarere, abagatuye babagiriye icyizere babatora, maze abasaba guhora barajwe ishinga n’icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo guhoza umuturage ku isonga.

Back