Hatashywe Irerero ribereye kuzamura uburezi

Kuri uyu wa 08/09/2019, mu Murenge wa Rwankuba, Akagari ka Bisesero hatashywe Irerero ECD ryubatswe ku nkunga y’Intore za Dieulefit binyujijwe kuri Dr. Rwabuhihi Ezechias.

Abayobozi b'Akarere ka Karongi na Komini ya Dieulefit baje gutaha iri shuri

Ni umuhango witabiriwe n’ Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Twagirayezu Emmanuel, Umuyobozi wa Komini ya Dieulefit, Madame Christine, Christine, Presidente wa Intore za Dieulefit, Division Manager, NCEDP in charge of hygiene and Nutrition, Dr. Anne Marie, Umukobwa w'Intwari Birara, Daphrose  Niyomugenga, n'abandi bashyitsi bazanye nabo n’abandi.

Ba Mayor ba Karongi na Dieulefit bafunguye iri shuri

Iri shuri  ryuzuye ritwaye amafaranga asaga miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda, rigizwe n’ibyumba bitandatu  harimo na kimwe abana bafatiramo ifunguro mbere na nyuma yo guhabwa ubumenyi.

Ikaba yaritiriwe Birara, Centre Birara ECD, Birara akaba afatwa nk'intwari kuko ariwe wayoboye urugamba rw'Abasesero birwanaho basubiza inyuma ibitero by'Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Akaba ari umwe mu bazize iyi Jenoside ariko akaba yarasize umurage w'ubutwari.

Umukorwa w'Intwari Birara niwe wafunguye iri rerero ryitiriwe se

Bamwe mu baturajye baho baravuga ko rizagirira abana babo akamaro; umwe yabwiye radio Isangano ari ’’Twiteze ko abana bacu  natwe bazagira iterambere  bakagira icyiza batugezaho’’.
Undi muturage avuga ko bishimye kuko abana babo bari mu bwigunge kuko abana  bataribazi  ishuri ry’inshuke icyaricyo ariko ubu abana babo bagiye kuzamuka neza bave hasi bazi ubwenge bavuga indimi nk’icyongereza bazivuga neza.

Inzego zose zari zihagarariwe

Madame Christine Priotto  umuyobozi wa Komini wa Dieulefit  yo mu mubafaransa ariyo yubatse iri ishuri asobanura impamvu baryubatse mu Bisesero” Ubundi hashize imyaka icumi dusinye amasezerano y’ubushuti  n’akarere ka Karongi,twashatse kugira ibikorwa twahakora kuberako tuzi amateka ya genoside ;tuziko mu Bisesero ibyahabereye  byari biteye ubwoba ariko hari n’abandi babanje kwihagararaho  .Twe twashatse gufasha uyu murenge kubera ko ubu twabaye inshuti,ubwo rero twakusanyije amafaranga dushobora kubaka ishuri ribanza ,ubu twubatse ishuri ry’inshuke ndetse twanatanze inka ku miryango”.

Abayobozi bahaye amata abana bo muri iri rerero

Umuyobozi w’akarere ka Karongi w’agateganyo bwana Twagirayezu Emmanuel avuga ko abaturage bubakiwe iri shuri bakwiye kurifata neza’’Buriya icyo tubasaba bwambere ni Ukubungabunga kiriya kigo nkuko nigeze mbibabwira nganira nabo kiriya kigo kigomba kubungwabungwa,nahoze mbabwira uburyo bagiteramo ibiti by’umwihariko ariko bakacyizanamo abana kuko buriya harimo abana 62 kandi gishobora kwakira abana barenga 100,bityo rero ni ukukigana ,ni ukukibungabunga maze natwe nk’ubuyobozi tugakora icyo tugomba gukora nkuko twabivuganye n’impande zombi’’

Abashyitsi bishimiye uko bakiribe n'abaturage bo mu Bisesero

Iri shuri  ry’inshuke rya Bisesero ryitiriwe  umugabo witwa Birarara wayoboye abasesero mu bikorwa byo kwirwanaho bahangana n’Interahamwe  mu Bisesero  mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuyobozi wa Karongi, Twagirayezu Emmanuel yashimiye aba bafatanyabikorwa

Umuyobozi wa komine ya Dieulefit avuga ko Ubufaransa  bwitwaye nabi mu gihe cya  jenoside yakorewe abatutsi ariko ko uyu munsi hari aho bushaka gukosora  ibyo bwakoze nabi,aho abayobozi babuyoboraga muri icyo gihe bitwaye nabi.

 Aba bayobozi banahawe impano bashimirwa

Back