HATANGIJWE UMWAKA WA MITUWELI 2023/2024 HASHIMIRWA IMIRENGE N’UTUGARI BYESHEJE UMUHIGO
Akarere ka Karongi katangije ku mugaragaro umwaka wa Mituweli 2023/2024, ahanahembwe Imirenge n’utugari besheje ku gihe umuhigo wa Mituweli 2022/2023.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 29 Werurwe 2023, cyabanjirijwe no gutaha imiyoboro y’amazi izayageza ku baturage basaga ibihumbi 46 batuye muri aka karere.
Nyuma hashimiwe Imirenge 7 kuri 13 n’utugari 50 kuri 88 twesheje umuhigo wa Mituweli ku 100%. Imirenge yahize iyindi ni MUTUNTU, RWANKUBA, GISHYITA, TWUMBA, MUBUGA, MURAMBI na GASHARI.
Ni igikorwa kitabiriwe kandi kinayoborwa n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama, Madamu DUSINGIZE Donatha, na Visi Perezida, NGARAMBE Vedaste, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana NIRAGIRE Theophile, Umunyabamanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KARANGWA James. Hari kandi abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Karere ka Karongi, umuyobozi wa Water for People, uwa World Vision n’uwa RSSB.
Hatanzwe n’ubutumwa bwo gukomeza ingamba ku buryo uyu mwaka 2023/2024, Karongi izaza ku mwanya wa mbere muri byose. Hashimiwe kandi nabafatanyabikorwa bagize uruhare muri Mituweli cyane, abishyurira abatishoboye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ndamyeyezu Fidele yasobanuye impamvu bamaze imyaka ibiri baza ku mwanya wa mbere.
Ati" Ibanga nta rindi ni ugukorera hamwe nk’ikipe, yaba abayobozi b’umurenge n’abaturagentihagire uwigira ntibindeba.Twishimiye igikombe tumaze gutwara ubugira kabiri twikurikiranya."
Umuyobozi w’ Inama Njyanama y’aka karere, Madamu DUSINGIZE Donatha asaba imirenge n’utugari gukora cyane, bagakorana n’ abafatanyabikorwa benshi bahari bafite ubushobozi mu kwesa uwo muhigo. Asaba imirenge itaresheje uwo muhigo kwigira ku yawesheje.