HATANGIJWE UMUSHINGA WO KUBAKA UMURYANGO UTEKANYE KANDI UBASHA GUHANGANA N'IMIHINGADURIKIRE Y'IBIHE

Ku biro by'Akarere ka Karongi habereye inama yabaye ku bufatanye bwako na ActionAid yo gutangiza umushinga ugamije kubaka imiryango itekanye kandi ibasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Umushinga uzamara imyaka 3 wibanda ku bagore n'urubyiruko mu Mirenge ya Gitesi na Murundi.

Atangiza iyi nama, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere, Bwana Ndamyeyezu Fidele yavuze ko uwo mushinga ari mushyiguzi y’iterambere; uzagirira akamaro abatuye Akarere kuko iyo wigishije umugore uba wigisha umuryango.

Back