HATANGIJWE UMUSHINGA UGAMIJE GUFASHA ABANGAVU KUBAHUZA N’AMAHIRWE AHARI

Ku wa 14 Kanama 2025 mu Karere ka Karongi hatangijwe umushinga wo guhuza abangavu n’amahirwe ahari.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Madamu NARANGWE Celestine Liliane ushyirwa mu bikorwa n’umufatanyabikorwa w’Akarere, World Vision n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi.

Abitabiriye uyu mushinga BLOOM (Building Leadership Opportunities and Options for Marginalized/Vulnerable People) barimo  NKURANGA Theogene (AEE), Madamu Christine TUYISENGE, ushinzwe ibijyanye n’uburinganire, ubuvugizi n’ubufatanye, Abakozi ba World Vision bakorera mu Karere ka Karongi, Umuyobozi wa CARITAS Rwanda Nyundo Kibuye, Padiri HATANGIMBABAZI Elie n’abafite inshingano zihuye n’uyu mushinga mu Karere ka Karongi.

Umushinga Building Leadership Opportunities and Options for Marginalized (BLOOM) ugamije gufasha abakobwa n’abagore bakiri bato bafite hagati y’imyaka 15 na 24, kubahuza n’amahirwe ahari arimo:

  • Gutanga amahugurwa y’imyuga
  • Kubafasha kubona aho bakorera imenyereza (stage)
  • Kwigisha ubumenyi ku bijyanye no kwihangira imirimo

Uyu mushinga uzakorera mu Karere ka Karongi aho uteganya kugera ku rubyiruko rugera ku 6817, barimo:

  • 1333 bazahabwa ubufasha ku buryo butaziguye (Direct Participants)
  • 5483 bazungukirwa n’umushinga ku buryo butaziguye (Indirect Participants)

Aba bose harimo cyane cyane ababyeyi b’abangavu n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), nk’abagenerwabikorwa b’ingenzi, hagamijwe guteza imbere ubushobozi bwabo mu bukungu. Uyu mushinga uzamara imyaka 5.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Madamu NARANGWE Celestine Liliane yashimiye abagize uruhare muri uyu mushinga, kuba batekereje iki cyiciro mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga, anabizeza ubufatanye.

Back