Hatangijwe imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Karongi,

Kuri uyu wa 21 Gicurasi, i  Karongi, mu Murenge wa Bwishyura hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Karongi, JADF.
Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Karongi, Annet Kakibibi, avuga ko iri huriro ry’abafatanyabikorwa ryatangijwe ku mugaragaro mu 2010 rigengwa n’ iteka rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ariko ubu ikaba igengwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe ryo mu 2015.
Kakibibi akomeza avuga ko intego nyamukuru ya JADF ari uguhuriza hamwe abafatanyabikorwa kugira ngo bahuze imbaraga, be kuzitatanya bityo bafatanye mu iterammbere ry’Akarere. Bivuze ko JADF iri mu turere twose tw’Igihugu.
Ati”Iri huriro ryashyizweho kandi kugira ngo hacibwe gukorera mu kajagari, kuko wasangaga abantu bakora ibintu bimwe ariko batatanye nyamara banahuriye ku mugenerwabikorwa umwe, ariko ugasannga izo mbaraga zihurijwe hamwe zigakoreshwa neza, tukazibyaza umusaruro byaba byiza kurushaho.”
Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi yashimiye cyane abafatanyabikorwa batandukanye ba Karongi ku bikorwa by’ indashyikirwa bakora muri aka Karere.
Ati”Tumaze kugera kuri byinshi dufatanya umunsi ku munsi, intambwe tumaze gutera ni nziza kandi mu bikorwa bitandukanye tuzakomeza dufatanye, tuzamurane tugamije kuzamura umuturage tureberera umunsi ku munsi. Natwe nk’Akarere rero tubemereye ubufatanye kandi nidushyira hamwe iyi mihigo ya 2018-2019 tuzayesa 100%.
Ibi bikorwa rero dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bidufashe kumenyana, uwazanye ibirayi amenyane n’uw’imyumbati, uw’ I Kigali amenyane n’ uwa Murambi, ibintu birusheho kugenda neza. Mugire amahoro.”
Abaturage kandi na bo bishimiye iki gikorwa cy’iri murikabikorwa, bavuga ko ari ikintu cyo kwishimirwa.
Bati”Twazanye ibyo kumurika bitandukanye birimo imyumbati myiza, n’ibindi bihingwa kubimurika ngo twerekane iibyo dukora. Ibi rero bizadufasha kumenyekana ku buryo isoko ryacu rizaguka.
JADF igizwe n’imiryango itandukanye, harimo imiryango itegamiye kuri Leta, yaba iy’amahanga cyangwa iyo mu Rwanda, imiryango ishingiye ku madini, abikorera (PSF), Akarere nako kakaba ari umunyamuryango. Iri murikabikorwa rikaba rikazamara iminsi itatu, rikazasozwa ku ya 23 Gicurasi 2019.

Back