HATANGIJWE ICYICIRO CYA KABIRI CYO KUBAKIRA ABASENYEWE N’IBIZA

Tariki ya 4 Mutarama 2024 mu Karere ka Karongi hatangijwe umuganda wo kubaka inzu z’abasenyewe n’ibiza muri Gicurasi 2023.  Uyu muganda wabereye mu Mudugudu wa Mujyojyo, mu Kagari ka Kabaya mu Murenge wa Murundi waranzwe no gusiza ibibanza bizubakwamo inzu.

Witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi  Madamu MUKASE Valentine , Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza ku Ntara Bwana  BISENGIMANA Denis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Komanda wa Police poste ya Murundi hamwe n'abaturage b'Akagari ka Kabaya n’abayobozi babo.

Muri iki cyiciro cya kabiri hazubakwa inzu 95, mu cyiciro cya mbere hubatswe izindi 102. Nyuma y'umuganda baganirije abaturage kuri gahunda za Leta harimo kwandikisha ubutaka ku batarabwandikisha, umutekano, kurwanya ibiza, kurwanya isuri, kugira isuku…

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Marie Florence yasabye aba baturage gufatanya n’abandi bakagira uruhare mu kubaka izi nzu maze bagafasha bagenzi babo kubona aho kuba hababereye.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi  Madamu MUKASE Valentine yavuze ko ari inzu ziza ziyongera ku zindi zubakiwe imiryango isaga 100 yari yarasenyewe n’ibiza biciye mu kuzivugurura; ku buryo zamaze kurangira. Yungamo ko ubuyobozi bw’Akarere buzafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye biganjemo abaturage, izi nzu zikarangirira ku gihe cyagenwe.

Back