HATANGIJWE GAHUNDA IDASANZWE YO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2023, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO François n’Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine batangije gahunda idasanzwe yo gukemura ibibazo by’abaturage.
Bayitangirije mu Kagari ka Mataba, mu Murenge wa Rubengera aho banitabiriye riye inteko y'abaturage.
Bwana HABITEGEKO avuga ko mu mezi atandatu ari imbere azashira ibyo bibazo bimaze gukemuka. Mu rwego rwo kwihutisha kubikemura hashyizweho itsinda rishinzwe kubikurikirana ku karere ririmo abo muri MAJ, abo mu ishami ry’Ubutaka, umunyamategeko n’uwo mu ishami ry’imiyoborere myiza.
Asaba abaturage kugaragaza ibibazo bifatika bigatuma badakomeza gusiragira mu buyobozi. Abasaba kwirinda ibimeze nk' ibyo abavuga ko babatungiye urutoki ku ruyuzi imyungu iriho ikabora cyangwa abavuga ko babarogeye ubutaka kutera, nyamara ariko uko batabufumbiye.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine agaragaza ko gukemura ibibazo by'abaturage uko bikwiye, ari ukwimakaza imiyoborere myiza irangajwe imbere n'Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, uhora ubashakira icyatuma bamererwa neza.