HASOJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE

Ku wa 1 Mata 2025, mu Kagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura habereye gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Ntara y’Iburengerazuba ahari abashyitsi batandukanye, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze ihame ry’uburinganire, dushyira umuturage ku isonga.

Ni igikorwa cyabereye mu nteko y’abaturage cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco , Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire  Madamu Umutoni Nadine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Umuhoza Pascasie, Inzego z’umutekano , abafatanyabikorwa batandukanye, imiryango yasezeranye imbere y’amategeko n’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ,Muzungu Gerard yayoboye umuhango wo gusezeranya imbere y’amategeko imiryango 17 . Iyi miryango yasabwe gukomeza kuba intagarugero aho ituye no gufasha guhindura imyumvire y’abaturanyi badashaka gusezerana n'ibindi bikorwa biteze imbere umuryango.

Bwana Muzungu Gerald yavuze ko n’ubwo iki cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire kirangire, ariko ibikorwa byabwo bitarangiye uyu munsi ahubwo bizakomeza.

Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire Madamu Gatsinzi Nadine yavuze ko icyo cyumweru cyabaye umwanya wo kongera kwisuzuma ngo abantu barebe uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa. Yungamo ko hakozwe ibikorwa byinshi birimo kwandika abana batari banditse mu irangamimerere, gusezeranya imbere y’amategeko ababanaga badasezeranye, gukomeza guha serivisi zitandukanye abangavu babyaye imburagihe, ashima ubufatanye bwaranze abafatanyabikorwa batandukanye na leta. Yasabye ababyeyi gukomeza kwita kuri abo bangavu n’abana babyaye, kuko ari inshingano zabo kubitaho. Yasabye kandi ko iyo gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire ijya muri gahunda n’igenamigambi ry’akarere.

Yibukije kandi gushyiraho gahunda ihamye yo gufasha abangavu babyaye gusubira mu ishuri, kubakurikirana,kwita ku bana babo no kubaha serivisi zose nkenerwa nko kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere kuko ari uburenganzira.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yasabye ko ibikorwa by’ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire bitarangirira aha, ahubwo bikomeza bigafasha mu gukemura ibibazo byugarije umuryango. Yasabye abasezeranye kutagira isezerano bahawe umuhango, ahubwo, bakabana neza, bakubahana, bagaharanira umuryango utekanye n’iterambere ryawo.

Back