HASOJWE IGENZURA KU MICUNGIRE Y’ABAKOZI BA LETA MU KARERE KA KARONGI

Itsinda rya komisiyo y’abakozi ba Leta rimaze ibyumweru bitatu mu Karere ka Karongi rigenzura ibijyanye n’imicungire y’abakozi muri aka Karere.

Mu gusoza ubwo bugenzuzi, ku wa 5 Nzeri 2025, iryo tsinda riri kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald n’uhagarariye ingabo muri aka Karere n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi komisiyo Madamu Angelina Muganza n’uw’Akarere ka Karongi Madamu Narangwe Celestine Liliane basuye ahabikwa inyandiko z’abarimu n’abaganga.

Madamu Muganza yavuze ko bamaze ibyo byumweru bitatu bagenzura niba ibyo igihugu cyashakaga mu bijyanye no gushyira abakozi mu myanya ndetse n’imicungire yabo niba byubahirizwa.

Ati “Igihugu cyashakaga ko umuntu aba mu mwanya yapiganiwe, akawutsindira, afite n’icyemeza ko ari muri uwo mwanya kandi awuhemberwa anazamurwa mu ntera.”

Akomeza avuga ko ibyo bijyana no kuba umukozi yaratanze ibyangombwa byose asabwa mbere yo gushyirwa mu mwanya.

Nyuma ngo bahura n’abayobozi b’urwego rwa Leta bagenzuye bakaganira ku byagaragaye ndetse bakagirana inama n’abakozi, uyu munsi bakaba bahuye n’abayobozi b’amashuri yose ari mu karere ka Karongi ndetse na bamwe mu bakozi bo ku Karere baganira ku myitwarire mbonezamirimo no gukora kinyamwuga ndetse na sitati nshya y’abarimu.

Back