HASOJWE IBIKORWA BY’UMUSHINGA UGAMIJE GUTEZA IMBERE IHAME RY’UBURINGANIRE NO KURWANYA IHOHOTERWA
Mu Karere ka Karongi hasojwe ibikorwa by’umushinga ugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa, washyizwe mu bikorwa na RWAMREC- Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina hatezwa imbere imyitwarire myiza ya kigabo.
Uwo mushinga Generation Gender (GenG) 2021-2025 washyizwe mu bikorwa ku nkunga ya Promundo yaje guhinduka Equimundo no ku bufatanye n’Akarere ka Karongi.
Uyu mushinga wa GenG umaze imyaka itanu ugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire Gen G, binyuze muri gahunda y’ikarita nsuzuma mikorere “Community Score Card”.
Uwo mushinga ukaba warakoreye mu Mirenge ya Rwankuba, Murambi, Gashali, Rugabano na Rubengera. Kandi wageze kuri byinshi bishimishije, haba mukuzamura ubuvugizi mu bibazo byugarije abaturage by’umwihariko Urubyiruko n’Abagore bikanabonerwa ibisubizo bihereye ku baturage ubwabo no ku inzego zitanga serivisi.
Ni muri urwo rwego RWAMREC-GenG yateguye umunsi wokumurika ibyo uwo mushinga wagezeho hagamijwe kuwusoza ku rwego rw’Akarere, ku wa 5 Nzeri 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimye ibikorwa by’uwo mushinga kuko ngo bishyira imbere umuryango, kandi imibereho myiza y’umuryango, utarimo amakimbirane ari ho n’irindo terambere ryose n’ibindi bikorwa bifatira, kuko kubikorera umuryango ufite ibibazo ntaho wagera.
Ku ruhande rwa RWAMREC, Rutayisire Fidele, umwe mu bashinze uyu muryango akaba n’Umuyobozi nshingwabikorwa wabo yavuze ko yishimira ko Akarere ka Karongi kaborohereza mu bikorwa byose bahakorera kandi bakabifatanya, bityo ko n’indi mishinga bazagira bazibanda kuri aka Karere mu gukomeza kuzamura imibereho y’abagatuye.
Abitabiriye iki gikorwa barimo, Umuyobozi w’Akarere , abashinzwe inzego z’umutekano, abahahagariye amadini, Abanyamabanga Nshingabirwa b’Imirenge ya Rubengera, Rugabano, Rwankuba, Gashali na Murambi, abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abagore n’urubyiruko, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere n’abandi.
Imboni ihagarariye izindi yitwa Twihangane Michela Gerard yavuze ko ubwo uyu mushinga watangiraga bumvaga bitoroshye kuko kumva ibibazo by’abaturage bari kumwe n’umuyobozi mu Kagari wakabaye abikemura babyumvaga nk’ihangana, ariko ngo byatanze umusaruro.
Ati “Batwigishije gutanga ibyo dufite kandi tukaba bandebereho."
Yavuze ko izo mboni zihari mu tugari kandi zajya zifashishwa nk’abakorerabushake mu bikorwa bitandukanye.
Mu izina ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, Afsa Claudette Niyigena uyobora uwa Gashari avuga ko biciye mu buvugizi bwakozwe muri uwo mushinga hubatswe ibiraro bigera muri 30 byatumye ubuhahirane bwongera gukunda hagati y’ibice bitandukanye.
Ikindi ni uko wabaye ijwi ry’umuturage mu gukemura ibyo bibazo, biciye mu kwicara hamwe n’ubuyobozi.
Iradukunda Marceline w’i Gashari uhagarariye urubyiruko yavuze ko uwo mushinga watumye urubyiruko rumenya BDF rugatangira gusaba inguzanyo rukiteza imbere, bahawe umuriro bashinga aho bakorera ibikorwa, bamwe baradoda, abanda bashinga inzu zitunganya imisatsi, bafashwa kandi kwivana mu makimbirane yabaga mu miryango yabo batera imbere.