HARIMO GUKORWA ISUZUMA RY’ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’AKARERE
Ku wa 20/05/2025 mu Karere ka Karongi hatangiye isuzuma ry’Abafatanyabikorwa ba JADF Karongi rizamara iminsi itatu.
Harimo gusurwa ibikorwa by’abafatanyabikorwa no kumenya uruhare rw’ibikorwa byabo mu guteza imbere umuturage, kurebera hamwe imikoranire yabo n’inzego zegereye abaturage ndetse n’ibyo umushinga wagejeje ku bagenerwabikorwa.
Ku munsi wa mbere, hari amatsinda yagiye mu Mirenge ya Murambi, Rubengera, Mubuga, Gishyita, na Bwishyura ; muri iyi mirenge hasuwe abafatanyabikorwa bakurikira : Hope for Single Mothers with Disability, Pro-Femmes Twese Hamwe, Global Help to Heal (GHH), , ARCOS Network, Friends of Rwanda, Duterimbere NGO, EPR Presbytery ya Kirinda, Hope for Community Development Organization, AEE, World Vision, AJEMAC, ADEPR Gacaca na Youth for Girls’Right.
Ibikorwa by’ingenzi byasuwe birimo ibyo kubakira amacumbi abatishoboye , gutanga amatungo magufi n’amaremare ku miryango itishoboye , gutera inkunga amakoperative y’abagore ibikorwa byo kurengera ibidukikije harimo guca amaterasi yikora ndetse no gutera ibiti byaba ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto.
Iri suzuma ryagaragaje ko hari ibikorwa byinshi byakozwe muri uyu mwaka kandi bikwiriye gusigasirwa bikazafasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa kitabiriwe na Komite Nshingwabikorwa ya JADF Karongi, Inzego z’Umutekano (Police, NISS, Migration), Abakozi b’Akarere n’Abafatanyabikorwa. Iki gikorwa kizasozwa ku wa kane tariki ya 22/05/2025.