HAKOMEJE IMIKINO Y’IRUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP
Ikipe y’abagore bakina umukino w’amaguru y’Umurenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi yanganyije n’iy’Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu mu irushanwa Umurenge Kagame Cup.
Iri rushanwa rigeze ku rwego rw’Intara, aho mu mukino wa mbere, ubanza aya makipe yanganyije igitego 1-1. Ikipe ya Mutuntu yabanje gutsinda igitego nyuma cyishyurwa n’iya Nyamyumba.
Uwo mukino watangijwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald wari kumwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias.
Muzungu yasabye abakinnyi gukina neza, bagashimisha ababareba, berekana ko bashyigikiye imiyoborere myiza Igihugu gifite, ku ruhembe hari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame witiriwe iyo mikino.
Muri iki cyiciro habaho imikino ibanza n’iyo kwishyura. Hashize imyaka hakinwa imikino nk’iyi ndetse mu mwaka ushize igikombe nk’iki mu bagabo ku rwego rw’Igihugu cyatwawe n’Umurenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi.