HAKOMEJE IGIKORWA CY’UKO AKARERE KA KARONGI KESHEJE IMIHIGO
Ku wa 28 Nyakaganga 2025, hakomeje isuzuma ry’imihigo Akarere ka Karongi kahize mu mwaka wa 2024-2025, aho amatsinda y’abakozi b’Akarere ayobowe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere bari kumwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) bagiye gusura ibikorwa aho biri mu Mirenge ya Twumba, Rwankuba na Gishyita.
Itsinda ry’Akarere ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Muzungu Gerald, Abakozi ku Karere bagiye mu murenge wa Rwankuba bari kumwe n'inzego z'Umutekano basuye ibikorwa birimo inzu zubakiwe abaturage mu guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza yabo, muri ahunda ya Girinka hasuwe Inka 2, basura imishinga yo kuzamura abaturage, umuhanda Kibuye Kiziba n'Ibikoresho bizahabwa abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE bubakiwe
Mu Murenge wa Murundi, itsinda ryari kumwe n’Umuyoboziw’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntakirutimana Julienne ryasuye inyubako y'Akagari ka Nzaratsi, ECD Umucyo mu mudugudu wa Burwi mu Kagari ka Kabaya, Icyumba cy'umukobwa kuri GS Kabaya cyubatswe ku bufatanye na Actionaid, Inka zashyizwe mu bwishingizi mu mudugudu wa Mujyojyo ,mu Kagari ka Kabaya, inzu yubakiwe umuturage utishoboboye muri gahunda ya HSI mu mudugudu wa Gasharu, mu Kagari ka Kareba ,mu Murenge wa Murundi. Hasuwe kandi koperative y,Abantu bafite ubumuga yitwa HARANIRA ITERAMBERE yatewe inkunga y’amafaranga miliyoni igura ingurube 17, hasuwe kandi abaturage bahawe Inka muri Gahunda ya Girinka mu mudugudu wa Nyakarambi, mu Kagari ka Kamina ,mu Murenge wa Murundi, hanasurwa Akagari ka Kamina bareba ko gafite umuriro w'amashanyarazi.