HAKOMEJE IBIKORWA MU MINSI 16 YAHARIWE GUKUMIRA NO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA N'ICURUZWA RY'ABANTU

Guhera ku wa 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Karongi kimwe n’ahandi mu gihugu hose hatangiye ibikorwa by’iminsi 16 yahariwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Ku wa 27 Ugushyingo  mu Karere ka Karongi kuri radiyo Isangano , ku bufatanye bw'Akarere n'umushinga Baho Neza wa Imbuto Foundation, hatanzwe ikiganiro kijyanye n'Uruhare rw'Ubutabera mu kurwanya inda ziterwa abangavu n'isambanywa ry'abana. 

Iki kiganiro cyatanzwe n'Umuhuzabikorwa w’inzu zunganira abantu mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Karongi, Umukozi ushinzwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV Officer ) muri Isange One stop center mu bitaro bya Kibuye n'umuyobozi w'Umushinga BAHO NEZA w'Imbuto Foundation.

Abari bakurikiye ikiganiro basobanuriwe icyo amategeko avuga ku isambanywa ry'abana , n'abangavu baterwa inda , ingaruka bigira mu muryango ,ndetse n'umuryango Nyarwanda muri rusange, ibihano biteganywa ku wakoze ibyo byaha, uburyo uwahohotewe afashwa agahabwa serivisi zitandukanye ahererwa kuri za Isange one stop centers  zirimo serivisi z'ubuvuzi, ubujyanama mu isanamitima, ubujyanama mu bya'amategeko, no gufashwa mu butabera ndetse n'urugendo rwo kumusubiza mu buzima busanzwe.

Basobanuriwe kandi uburyo bwo  kwirinda ibi byaha  kandi inzego zose zikagira uruhare mu gukumira ibi byaha.

Ibi bikorwa birakomeje.

Back