HAKOMEJE IBIKORWA BIRIMO KUGANIRIZA IMIRYANGO IBANYE NABI N’ABANGAVU BATEWE INDA
Muri gahunda y’ubukangurambaga bw'iminsi 16 yabariwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu hakomeje gukorwa ibikorwa bitandukanye mu mirenge igize Akarere ka Karongi.
Ku wa 26 Ugushyingo 2025, ku ishuri rya GS KIBUYE Mu murenge wa BWISHURA,kagari ka KINIHA hatanzwe ikiganiro ku gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n' icuruzwa ry' abantu . ikiganiro cyatanzwe n’umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ushinzwe uturere KARONGI,RUTSIRO n' igice cya NYAMASHEKE ari kumwe n' uhagarariye RIB sitasiyo ya BWISHYURA.
Abanyeshuri 436 bahawe ikiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu. Babajije ibibazo bahabwa n' ibisobanuro kandi bisoza byumvikanye neza aho abanyeshuri biyemeje gutanga amakuru no kudahishira ihohotera iryariryo ryose n'irishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry,abantu.
Mu Murenge wa Mubuga, hahujwe abangavu batewe inda 27 n'ababyeyi 16 muri gahunda yo kubaganiriza bahabwa Ibiganiro bijyanye n'ubujyanama mu isanamitima, kwandikisha abana batanditse mu irangamimerere, kubakangurira gutanga amakuru ku babasambanyije, bakanguriwe kandi gusubira mu ishuri, baganirijwe ku kuboneza urubyaro no kwirinda kongera kugwa mu bishuko ngo bongere basambanywe .
Hakomeje kandi kuganiriza imiryango ibanye mu makimbirane mu Murenge wa Rugabano, imiryango 34 ibanye mu makimbirane niyo yaganirijwe baganirijwe n'Umukozi w'Umurenge ushinzwe imiyoborere myiza. Basabwe kuva mu makimbirane bakagana ibikorwa bibateza imbere bizabafasha Kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye uzira amakimbirane. Ibikorwa byagenze neza.