HAKOMEJE IBIKORWA BIGAMIJE KWIMAKAZA IHAME EY’UBURINGANIRE
Ku bufatanye bw'Akarere ka Karongi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB n'abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi hakomeje gahunda yo gutanga ubufasha bw'ihungabana (psychosocial support) ku bangavu babyaye imburagihe, ndetse no kubaha ubufasha mu by'amategeko. Bakanguriwe kandi gutanga amakuru ku baba barabahohoteye.
Aba bangavu kandi bakanguriwe gusubiza mu ishuri, kuko bizabafasha kuzamura imibereho yabo mu gihe kizaza.
abayobozi b'Akarere (Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere) hamwe n'abakozi, bakurikiye ibiganiro byerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no kwirinda ihohotera mu kazi, byatanzwe na Madamu Rebecca Asiimwe wo muro GMO.
Madamu Rebecca yagaragaje kandi asobanura: Iby'ingenzi byerekeye uburinganire ,Ingero z'ibikorwa byo guhohotera no gufata ku ngufu, Ingaruka n'ibihombo byo guhohotera no gufata ku ngufu, Uburyo bwo gutanga raporo, iperereza n'uburyo bwo gukurikirana ibikorwa by'ihohoterwa, Amakuru y'ibibazo by'ihohoterwa byabaye, Ibyo gukora mu kwirinda ihohoterwa no guhana abarikora.