HABAYE IMIKINO Y’UBUKANGURAMBAGA KU MUTEKANO, KURWANYA IBIYOBYABWENGE, KWIMAKAZA UMUCO W'ISUKU N'ISUKURA

Kuwa 10 Ukuboza 2023, hakomeje amarushanwa y'umupira w'amaguru agamije ubukangurambaga ku mutekano, kurwanya ibiyobyabwenge, kwimakaza umuco w'isuku n'isukura,  aho hakinnye imikino ya 1/2 cy'irangiza.

Iyi mikino yatangijwe na Bwana NDAMYEYEZU Fidèle, Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu Karere ka Karongi, Umukozi Ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Commandant wa Sitasiyo ya Bwishyura, n'Ushinzwe guhuza abapolisi n'abasivili.

Mu ijambo rye yaba Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere ka Karongi na Commander wa Sitasiyo ya Polisi Bwishyura bashishikarije kubungabunga ubuzima bwabo kuko ari cyo gishoro birinda ibiyobyabwenge kandi bagira uruhare mu kwirindira umutekano. Bibukijwe kandi ko bagomba kuba umusemburo mu gushishikariza abaturage kugira isuku nk'isiko y'ubuzima.

Imikino yabaye yarangiye mu buryo bukurikira:

Inzego z’ibanze 6-0 Abamotari

Urubyiruko rw’abakorerabushake 6-0 Abanyonzi.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru tariki 17/12/2023.

Back