HABAYE IGIKORWA CYO KWIBUKA ABATUTSI BICIWE MU HABAYE UMURENGE WA RUGABANO
Mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari umushyitsi mukuru, Visi Meya ushinzwe ubukungu NTAKIRUTIMANA Julienne.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Ngendahimana Jean Damascene yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko hibukwa Abatutsi basaga 1500 biciwe mu zahoze ari segiteri zavuyemo umurenge wa Rugabano, abiciwe mu Murenge wa Mukura n’ahandi.
Bwana Ngendahimana Jean Damascene yasoje avuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kubera ubuyobozi bwiza Igihugu gifite, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, akanarokora abicwaga.
Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri ako gace, ishyinguye mu rwibutso rwa Mukimba ruteganywa kuzimurwa mu minsi iri imbere. Ngendahimana avuga ko bishwe kubera ubuyobozi bubi bwariho bwigishije amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda.
NSHIMYIMANA Deogratias watanze ikiganiro yagaragaje uburyo abakoloni basenye u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage bashyize hamwe, bemeraga umwami wabo, bababibamo amacakubiri ashingiye ku cyo bazanye cyitwa ubwoko, yaje kubageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
NSHIMYIMANA yanenze abishe Abatutsi, barimo abari abakirisitu n’abihayimana, abaza aho bari bashyize ijambo ry’Imana bari barigishijwe. Yasabye ko abazi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside baherekana, kuko abizi neza ko hari ababishe bahazi.
Dusabeyezu Floride, mu buhamya bwe yagaragaje uko yagiye yihisha hirya no hino muri icyo gihe, akagerageza kwiyahura ariko ntapfe, nyuma akaza kurokorwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Yishimira ko afite umwana uri mu ngabo z’u Rwanda umutera ishema; umwibutsa uko zamurokoye.
Habakurama Samuel uhagarariye imiryango ifite abayo bashyinguye mu rwibutso rwa Mucyimba, asaba abazi ahari imibiri itarashyingurwa, kuyerekana ngo ishyingurwe mu rwego rwo gusubiza abishwe icyubahiro bambuwe. Yasabye kandi ko iyo mibiri yakwimurirwa mu rwibutso rwujuje ibisabwa.
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere, Ntukanyagwe Jean Laurent yihanganishije abarokotse Jenoside, abashimira uko bakomeje kugira uruhare mu kwiyubaka babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Igihugu. Yasabye abazi ahari imibiri y’abishwe kuyerekana igashyingurwa mu cyubahiro.
Visi Meya ushinzwe ubukungu, NTAKIRUTIMANA Julienne, ukomoka mu Murenge wa Rugabano yasobanuriye abaje kwibuka uburyo abo mu muryango we bishwe. Nka nyina yishwe abambwe ku giti n’uwamuhishe, Jenoside irimo kurangira. Yavuze ko abamuhemukiye yabahaye imbabazi nubwo batazimusabye.
Mu gutera intambwe mu bumwe, ubwiyunge no kwiyubaka, Madamu NTAKIRUTIMANA Julienne yavuze ko nyuma ya Jenoside yimutse aho yarererwaga, asubira iwabo kugirango abashe kubana n’abamwiciye, baraturana, anabaha akazi. Yasabye abarokotse kumwigiraho, udakomeye akamwegera bakaganira.