HABAYE IBIRORI BYO GUSEZERA KURI KARASANYI WARI UMUKOZI W'AKARERE UGIYE MU KIRUHUKO CY'IZABUKURU

Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Karongi bakoze ibirori byo gusezera kuri Karasanyi Nicolas wari umukozi w’Akarere (Specialist) ushinzwe imirimo y'inama Njyanama y'Akarere ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, wakoreye Leta guhera tariki ya 23 Nzeri 1994.
 

Mu mirimo yakoze, Bwana Karasanyi Nicolas, yabaye umushinjacyaha, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Itabire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, umukozi(specialist) ushinzwe imirimo y’inama Njyanama kugeza agiye mu kiruhuko.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere Bwana Muzungu Gerald yashimye ubwitange n'ubunyangamugayo byaranze Karasanyi, akamara imyaka isaga 26 mu nzego z'ibanze. Yamwifurije ikiruhuko cyiza ariko kitari icyo kwicara, ahubwo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu nkuko yabikoraga.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Nsabibaruta Maurice yasabye buri wese guterwa ishema no kubahiriza inshingano byaranze Karasanyi bitumye agera mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, akiri umukozi wa Leta utanga umusaruro. Asaba buri wese kumwigiraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'agateganyo w'Akarere Madamu @LNarangweyashimiye Karasanyi uburyo yagiye atanga umusanzu we mu kujya inama mu byatuma Akarere akoreyemo imyaka isaga 26 gatera imbere. Yavuze ko umuhate wamuranze ukwiye no kuranga abasigaye mu kazi.

Ku ruhande rw'abakozi, bamushimiye uburyo yababaniye neza, akabagira inama zubaka, bamwifuriza ikiruhuko cyiza cy'izabukuru, bamusezeranya kugera ikirenge mu cye mu kuzuza inshingano. Mu kumusezeraho yagabiwe inka izajya imukamirwa.

Karasanyi yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamugiriye icyizere mu gihe cyose yamaze mu kazi, abayobozi n’abakozi bafatanyije kugirango yuse ikivi, asaba abakozi gukomeza gushyira imbaraga muguteza imbere Akarere no kuzamura imibereho y’abaturage, abayobozi babari imbere.

Back