GUVERINERI NTIBITURA YASABYE ABATUYE MUTUNTU NA GITESI KUBAHIRIZA GAHUNDA ZA LETA KUKO ZASHYIZWEHO KU BW’INEZA YABO

Ku wa  19 Kanama 2025, mu Kagari ka Rwariro mu Murenge wa Gitesi habereye inteko y’abaturage yitabiriwe na guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, Visi Mayor Umuhoza Pascasie,  umuyobozi wungirije ww Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, abahagarariye ingabo na polisi mu Karere n’abanyamabanga nshingwabikorwq b’imirenge ya Mutuntu na Gitesi ndetse n’ab’utugari twa Byogo na Rwariro n’abaturage b’utwo tugari.

Guverineri Ntibitura yabaganirije kuri gahunda za Leta zirimo kwicungira umutekano, kujyana abana babo mu ishuri kuko nta gihugu cyateye imbere kidafite abize, Kwirinda kugurisha inka zo muri gahunda ya girinka, kugana amavuriro birinda kwivuza bya Kinyarwanda, kwitabira kugura ifumbire ngo bihaze banasagurire amasoko, kwirinda kwangiza ibidukikije, akomoza ku bishora mu gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ndetse no kwitabira kwishyura mituweli.

Yabasabye kandi gutangira amakuru ku gihe, ajyanye no kubona abantu batazi mu midugudu yabo, ndetse abibutsa ko umutekano w’ibanze uhera mu muryango kuko ari wo shingiro ry’igihugu.

Ubwo butumwa bwagiye kandi bugarukwaho n’abarimo umuyobozi w’Akarere n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Abaturage basoje babaza ibibazo bihabwa ibisubizo.

Back