GUVERINERI HABITEGEKO NA GEN HODARI BASUYE ABAGIZWEHO INGARUKA N'IBIZA BABASHIMIRA UMUKURU W'IGIHUGU
Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2023, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO Francois, ari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara muri iyo Ntara, Gen HODARI Johnson , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara hamwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKARUTESI Vestine basuye abagizweho ingaruka n’ibiza bacumbikiwe kuri site zitandukanye mu karere ka Karongi.
Yabwiye abo baturage ko abazaniye ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame wabihanganishije ubwo yemenyaga ko bagizweho ingaruka n’ibiza, ariko bikaba bitaraciriye aho ahubwo agafata n’umwanya akabasura.
Yungamo ko mu Ntara y'Iburengerazuba hari site 82, bityo ko izo yasuye zo mu Karere ka Rubavu yahatangiye ubutumwa bugenewe bose. Bimwe mu byari bikubiyemo ko yababajwe n’ibyababayeho, ariko ko yabasezeranyije ko azakomeza kubaba hafi.
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba Gen HODARI Johnson yashimiye abo baturage uko bakomeje kwihanganira ibyabayeho, abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, bita ku mutekano, isuku n’ibindi.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Madamu Mukarutesi Vestine yagaragaje uko abo baturage babayeho muri za site ndetse n’ubufasha butandukanye bahabwa. Yashimye ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo bukomeje kubitaho.
Aba baturage bnyuzwe bitaweho Maniraza Esperence w’imyaka 38 wo kuri site ya IPRC Nyamishaba yatumye Guverineri ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mumutubwirire ko twashimye ukuntu yatubaye hafi yo kabyara yo gaheka, aragahorana amata ku ruhimbi. Ubu tubayeho neza."
Yaba Guverineri HABITEGEKO na Gen HODARI n’Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKARUTESI, basabye aba baturage gukomeza gutekana nkuko basanze bameze, ko ubuyobozi buri gushaka uburyo bwo kubatuza ubuzima bugakomeza nka mbere bakiba mu nzu zabo.