GUVERINERI HABITEGEKO ARASABA ABATURAGE GUHINDURA IMYUMVIRE KU BIJYANYE N’ISUKU N'ISUKURA

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana HABITEGEKO François aributsa abatuye Akarere ka Karongi kugira isuku ku mubiri, imyambaro n’aho batuye kuko isuku ari isoko y’ubuzima, ariko ikaba na nyirabayazana w’indwara n’urupfu mu gihe ititaweho.

Tariki ya 27 Nyakanga 2023, abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’umurenge mu Mirenge ya Bwishyura na Rubengera baganirijwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba n’Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine kuri gahunda y'isuku n'isukura nk'ukangurambaga (bw'isuku n'isukura) buherutse gutangizwa na Guverinoma y'u Rwanda. Iyi nama kandi yanitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu MUKASE Valentine n'abagize inzego z'umutekano.

Muri iyi nama Guverineri HABITEGEKO yagaragaje ko 80% z'indwara abaturage barwara ziterwa n'umwanda, aboneraho gusaba abayobozi gukangurira abaturage bose kugira ubwiherero buzima, kutararana n'amatungo no gukurungira inzu zabo.

Yasabye kandi abaturage guhindura imyumvire ku bijyanye n’isuku, ntihagire uwitwaza ubukene mu kutamesa imyenda ye. Asaba abacuruzi gusukura aho bakorera, bahashyira amapave, batera amarangi inzu zabo, bakagira ubwihererero

Abayobozi basabwe gukurikirana uko imiganda igamije isuku hirya no hino ikorwa mu gutunganya uduhanda tw'utungenderano, isuku ku mihanda minini, kuvugurura Santere z'ubucuruzi no kugenzura isuku ahahurira abantu benshi, abayobozi bakaba aba mbere mu kubahiriza amabwiriza y'isuku aho batuye bityo bigatuma n'abaturage babareberaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine avuga ko nk'Inkingi z'Impinduramatwara ntacyo zitahindura kigamije imibereho myiza y'abaturage mu gihe hari ubushake, bityo abasaba guhaguruka bagaharanira isuku hose; ikaba umuco.

Ubukangurambaga budasanzwe bw'Isuku n'Isukura bwatangije na Guverinoma y’u Rwanda mu gihugu hose bugomba gukorwa binyuze mu madini mu mashuri mu nama, ahahurira abantu benshi ndetse no mu itangazamakuru.

Nk’uko bikubiye mu mwanzuro wa 10 w’ Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, Guverinoma y'u Rwanda yibutsa abaturarwanda bose ko ari inshingano ya buri wese kwita ku isuku, ku mubiri, mu kanwa, aho batuye, aho bagenda, mu bwiherero, n'aho bakorera. Ni inshingano kandi ya buri wese gukebura mugenzi we utita ku isuku uko bikwiye.

Back