GUVERINERI DUSHIMIMANA YATANGIJE UMWIHERERO W’ABAJYANAMA B’ABAKARERE ABASABA GUTEKEREZA KU ITERAMBERE RYAKO

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Hon. DUSHIMIMANA Lambert yafunguye ku mugaragaro umwiherero w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi urimo kubera i Rubavu, usuzumirwamo ibijyanye n’ingamba z’iterambere ry’Akarere (DDS) n’igishushanyo Mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka (Master Plan). Uyu mwiherero uzamara iminsi 4 [27-30/Gocurasi 2024] yawutangije ku mugaragaro ku wa 28 Gicurasi 2024.

Ku bijyanye n’Umujyi ugomba gutezwa imbere, avuga ko ukeneye inzu z’imyidagaduro n’ibyumba byakira inama z’abantu benshi, ibice biwukikije bikazamurwa, ibyaro bigafashwa gutezwa imbere ku bijyanye n'ubukerarugendo, bikagira ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi n’imihanda.

Dushimimana avuga ko uyu mwiherero ubaye mu gihe cyiza cyo kugena ejo hazaza k’Akarere, kandi bigirwamo uruhare n’abawitabiriye. Asaba ko igenamigambi ritegurwa rijyana no gutekereza ku miterere y’iterambere ry’Akarere kunganira Umujyi wa Kigali ariko kanafite ibice by’icyaro.

Back