GUVERINERI DUSHIMIMANA ASANGA MU BUYOBOZI BWIZA HABAHO GUHINDURA INSHINGANO

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, mu Karere ka Karongi habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w'Akarere ka Karongi ucyuye igihe Madamu MUKARUTESI Vestine n’Umuyobozi w’agateganyo Bwana NIRAGIRE Theophile. Ni umuhango wahagarariwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon DUSHIMIMANA Lambert na Perezida w’Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi Madamu Dusingize Donatha.

Madamu MUKARUTESI yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo yateje imbere umugore n’abanyarwanda muri rusange. Yashimiye kandi: Abaturage bamutoye, Abagize komite nyobozi, Abajyanama, Abakozi b’akarere n’Ubuyobozi bw’Intara uruhare bagira mu miyoborere y’aka Karere.

Yavuze ko hari igihe umuntu akora umwanya ukaba muto cyangwa intege zikaba nke, bityo ko ari byiza ko abandi bakomerezaho. Yasabye buri wese gukomera ku ndangagaciro yo gukunda igihugu akunda kandi yiteguye gukomeza gukorera atanga umusanzu we aho ukenewe hose.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Bwana Niragire Theophile yashimiye Madamu MUKARUTESI ku musanzu yatanze mu guteza imbere akarere. Yijeje gukora ibishoboka byose mu gukoresha amahirwe bahawe yo kunoza ibitaregenze neza, ku buryo nta cyuho kizabaho.

Yabwiye uwo asimbuye ko inama ze azazikenera mu gukomeza guteza imbere akarere. Ku bijyanye n'abakozi yabibukije inama bakoranye bakumvikana ko buri wese akwiye kunoza inshingano ze, maze bagakorera umuturage bashinzwe, banateza imbere Igihugu.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Mme DUSINGIZE Donatha ashimira Mme MUKARUTESI uburyo bakoranye neza; ko hari imbaraga yagaragaje mu mikorere ye akemura ibibazo by’abaturage, ariko ko hari hakenewe amaboko mashya mu kugera ku muvuduko wifuzwa.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon.DUSHIMIMANA Lambert avuga ko mu miyoborere myiza habaho guhindura inshingano cyangwa kuzihagarika, bityo ko kuba habayeho impinduka ntawe ukwiye kubifata nk’igikuba cyacitse, kuko muri iyo miyoborere habaho gusimburana.

Ati “Birababaza gukorana n’umuntu ukabona aragiye, ariko uko gusimburana ni imiyoborere isanzwe." Yashimiye Madamu MUKARUTESI wari uyoboye aka Karere mu myaka 4 n'ibyo yakagejejeho, asaba umuyobozi mushya gukora cyane mu guteza imbere abaturage kuko aribo Igihugu gihihibikanira.

Madamu MUKARUTESI Vestine yari amaze imyaka 4 n'ukwezi ari umuyobozi w'Akarere ka Karongi kimwe n'abagize komite nyobozi bayoboranaga Akarere ka Karongi.

Back