Gutera imbere ni ugutinyuka

“Gutera imbere ni ugutinyuka” ni amagambo ya Byukusenge Delphine, Umukobwa wo Mu MUrenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi, mu gasanteri k’ubucuruzi kazwi nka Kirinda.

Ubwo twasuraga uyu mukobwa watangiye ubucuruzi nk’uburyo bwo kwihangira umurimo, yagaragaje impamvu y’igitekerezo cye ndetse anagira inama urubyiruko rwize ndetse n’urutarize ko kugira intego bidahagije gusa ahubwo gutinyuka ari byo bikenewe kugira ngo ibitekerezo bijye mu ngiro.

Uyu mukobwa ugaragaza umwete cyane mu kazi ke, yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakurikiranye ibijyanye n’ibaruramari, Accounting, aho yavanye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri, Bachelor’s Degree.

Mu kiganiro cye, yadutangarije ko igishoro yatangiriyeho yagikuye mu kazi k’igihe gito yakoze (ikiraka) nyuma yo kurangiza icyo kiraka yahise atangira ubucuruzi buto aho arangura ibikoresho nkenerwa; amasabuni, ibiribwa n’ibindi akabicururiza aho Kirinda muri boutique bigaragara ko ikirimo ibintu bike.

Yatubwiye ko atangira, mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, ibicuruzwa byari bike cyane ku buryo n’ubwo hatambutse mo iminsi ya guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19, abona bigenda byiyongera.

Tumubajije ikerekezo cy’ubucuruzi bwe, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ukuzamura umusaruro w’umushinga we ku buryo yazagera ku rwego rwo hejuru. Agaragaza ko adateganya gusaba akazi kuko asanga ubucuruzi bwe buzahinduka akazi.

Ati “Sintekereza ko nasaba akazi, ngomba gukora cyane, nkazamura umushinga wange nkaba umucuruzikazi ukomeye. Ndatekereza kwegera ubuyobozi nkinjira muri gahunda zifasha urubyiruko kubona inguzanyo kuko kwishyura mbina nabishobora nkurikije uko maze kubibona. Nkaba ngira inama urubyiruko bagenzi bange gutinyuka, bagashyira inzozi zabo mu bikorwa. Gusa ibi bisaba gutinyuka.”

Asoza ikiganiro twakoranye, Delphine agaragaza ko kuba yarize, akaba atangiye ubucuruzi bunakorwa n’abatarize, bizatuma abikora neza kurutaho kuko afite ubumenyi bwo gusesengura imiterere y’isoko, bityo akaba ari ubudasa afite bumutera imbaraga z’uko azagera kure hashoboka.

Back