GUTANGIZA IMINSI 16 Y’UBUKANGURAMBAGA KU KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA

Kuri uyu wa 4 tariki 15 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Murundi ku bufatanye na ActionAid Rwanda hatangijwe iminsi 16 y’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bwana NTAKIRUTIMANA Gaspard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi yahaye ikaze abashyitsi maze yibutsa imbaga y’abaturage bari babukereye insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Wiceceka uruhare rwawe nanjye ni ingenzi mu kurwanya ihototerwa rishingiye ku gitsina.” Abahamagarira kumva ubutumwa bwabagenewe uyu munsi batuje nyuma y'urugendo bari basoje rwo kwamagana iri hohoterwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Murundi aha ikaze abashyitsi

Bwana KANYENGOGA Jean Bosco wari uhagarariye ActionAid Rwanda umufatanyabikorwa ukomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yagaragaje ko nubwo imbaraga zimaze gushyirwa muri iyi gahunda ari nyinshi ariko imibare y’abahohoterwa ikomeje kuzamuka asaba abantu bose kudahishira abakora ibi bikorwa batangira amakuru ku gihe ndetse bakumira aho bishoboka ibi bikorwa mbere y’uko biba kuko bitaza ari impanuka ahubwo biba byateguwe bigashyirwa mu bikorwa.

KANYENGOGA JBosco/ActionAid Rwanda ashishikariza abaturage kudahishira ibikorwa by'ihohohoterwa

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Bwana MUNYANZIZA Placide, yibukije abaturage ba Murundi ko imiyoborere myiza itagerwaho hari abaturage bagihohoterwa bishingiye ku gitsina asaba abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi, bagatangira amakuru ku gihe, hanyuma abagaragayeho ubwo bugize bwa nabi bagashyikirizwa RIB n’ibindi bigo bya ISANGE CENTER byashyizweho mu Karere ka Karongi.

MUNYANZIZA Placide yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe

Nyuma y’uyu muhango habayeho gutanga amabati y’isakaro 32 ku bantu 100 bakorewe ihohoterwa ndetse habaho kwitura inka ku miryango ibiri yari yarorojwe na ActionAid Rwanda muri iyi gahunda nziza yo gufasha abagezweho n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi bikorwa birangiye habayeho ubusabane.

Inyana yituwe kuyo ActionAid Rwanda yatanze mu minsi yashize

Abantu 100 bahohotewe bahawe n'amabati y'isakaro umwe umwe 32

Muri make uyu muhango ukaba wagenze neza neza nk’uko byagiye bigaragazwa n’indirimbo n’imbyino abaturage bakomezaga babyina na morali nyinshi.

Back