GUTAHA KU MUGARAGARO IBIKORWA BYA POLICE MONTH 2022

Kimwe n'ahandi hose mu gihugu mu karere ka Karongi habaye igikorwa cyo gushyikiriza abagenerwabikorwa inzu n'irerero bubakiwe muri Police month ku bufatanye bwa Polisi n'akarere ka Karongi.

Umushyitsi mukuru yari V/M FED NIRAGIRE Theophile ari kumwe na DPC SP R MUHODARI, ES b'imirenge ibikorwa byabereyemo na Padiri mukuru wa Paroisse ya Kibuye. 

Hatanzwe inzu yubatswe mu murenge wa Mubuga yubakiwe IKIBASUMBA Josephine 42 yrs, hanatangwa inzu yubatswe mu murenge wa Gitesi yubakiwe UWERA Perine 62 yrs nyuma abayobozi basoreza kuri ECD yubatswe mu murenge wa Bwishyura nayo ishyikirizwa abaturage. 

Abayobozi bose batanze ubutumwa bwiganjemo gushimira Nyakubahwa President wa Repubulika ku mpanuro nicyerekezo cyiza adahwema guha abanyarwanda bikaba ari byo bituma turushaho gukomeza kugera ku bikorwa by'iterambere basaba kandi abagenerwabikorwa bose gufata neza ibyo bahawe bikarushaho kubafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho myiza yabo ari nako barushaho kwicungira umutekano bakumira ibyaha bitaraba. 

Inzu zose zatashywe zari zuzuye zirimo amashanyarazi, ibikoresho byo mu nzu ndetse nibyo kurya, ECD yatashywe nayo ikaba yuzuye irimo nibikoresho byose.

Back