GUSOZA IMURIKABIKORWA RYA JADF-KARONGI
Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bishyura hasojwe imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Karongi bibumbiye muri JADF-KARONGI.
Iri murikabikorwa ryari rifite insanganyamatsiko igira " DUTANGE SERVISI INOZE, UMUTURAGE KU ISONGA".
Umuhango wo gusoza iri Murikabikorwa wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Vestine MUKARUTESI ari kumwe n'Umuyobozi muri RGB Ushinzwe imitangire ya serivisi, imiyoborere myiza na JADF Bwana Alexis AFRIKA, Perezida wa JADF-Karongi Madame Kellen KEBIKOMI na bamwe mu bagize Inama Njyanama y'Akarere
Ibyaranze umuhango wo gusoza iri murikabikorwa ni ibi bikurikira:
Abafashe ijambo bose bishimiye iri murikabikorwa kuko ari imwe mu nkingi z'imiyoborere myiza aho buri wese asabwa kugaragaza ibyo akora ndetse bashimira buti wese warigizemo uruhare kugira ngo rigende neza. Basabye buri wese gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere abaturage kugira ngo.bagere ku mibereho myiza.
Iki gikorwa cyashojwe no gushimira Abitabiriye iri murikabikorwa hatangwa ibikombe na Certificates ku bafatanyabikorwa b'Akarere.