Global Help to Heal (GHH) yashyikirijwe ibikoresho abana Makumyabiri na barindwi bakuwe mu muhanda
Uyu munsi tariki ya 18/11/2021, kubufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere Ka Karongi n'umurenge wa Bwishyura ndetse n'umufatanyabikorwa Global Help to Heal (GHH). hashyikirijwe ibikoresho abana Makumyabiri na barindwi (27) bakuwe mu muhanda ndetse banasubizwa mu ishuli.
Mubikoresho bahawe harimo imyenda y'ishuli, Amakayi ndetse n' Amakaramu.
Ibikoresho bahawe bikazabafasha mu myigire yabo yaburi munsi kugirango baziteze imbere ubwabo, Imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.
Nyuma yo guhabwa ibikoresho basabwe ko bagomba gukurikirana amasomo yabo neza Kandi bakarangwa n'ikinyabupfura aho bari hose.
Kuruhande rw'ababyeyi twongeye kubibutsa ko bagomba kwita kubikoresho abana babo bahawe Kandi bakanabakurikirana mu myigire yabo yaburi munsi.
Igikorwa cyagenze neza.