Gishyita bibutse, banashyingura imibiri y'abazize Jenosde mu rwibutso rushya rwa Ngoma


Kuri uyu wa 16 Mata 2018, mu Murenge wa Gishyita ahazwi nko kuri Ngoma hatashywe urwibutso rushya rwa Jenoside, bibuka abahaguye ndetse banabashyingura mu cyubahiro muri uru rwibutso rushya.

 

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku muhanda munini rugera ku rwibutso rwa Ngoma

Mu gihe cya Jenoside na mbere yayo, aha kuri Ngoma hari ibitaro ndetse n’urusengero rw’Abadivantisite b’umunsi wa 7, ari na cyo cyatumye Abatutsi benshi bahahungira bibwira ko nta wakwicira mu nzu y’Imana.

Yihanganisha ababuriye ababo hano kuri Ngoma, Munyantwali Alphonse, anashimira ubutwari bwabo. Yanashimiye kandi Abanyarwanda bagize umutima w’ubutwari bakagira abo barokora Ati” turabashimira kubera gutwaza, bakubaka igihugu kubera ko ubundi mu ntege za muntu ntibibaho ko uwashegeshwe ari we uba uwa mbere mu kwiyubaka ngo anubake igihugu, akongeraho no kubabarira, iyo ntambwe rero irakomeye.

Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse

Turashimira kandi aba twibuka kuko bari mu batanze indangagaciro n’uburere basize batanze, kutabashimira uyu munsi rero kwaba ari uguhemuka kuko umubabaro wo kubabura nturuta uwo twagira iyo tuba tutarabagize.”

Dr.B. Luguli, umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7 muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba avuga ko ibyabaye mu Rwanda bitoroshye kubibonera ubusobanuro.

Dr. B. Luguli Umuyobozi w'Itorero ry'Adventiste muri Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba

Ati:”Ariko ndashimira Abanyarwanda ku bw’imbaraga n’ ubutwari bagira bakabasha kwihanganira ibintu bikomeye nk’ibi.Ndabashimira kandi kubw’uru rwibutso mwubatse ruzatubikira amateka iteka, kandi rukatwigisha ko ibyabaye bitazongera kuba ahandi aho ari ho hose ku Isi. Na none kandi nashimira ingabo z’u Rwanda zabashije guhagarika Jenoside, nkashima n’Imana yagize abo isigaza.”

Habarugira Issac, avuga ko n’ubwo hari imiryango myinshi yaburiye ababo hano kuri Ngoma ariko imbabazi zigihari. Ati”Umuntu wumva ashaka gusaba imbabazi abokore, abagomba kuzitanga nabo biteguye kuzitanga”

Munyantwali kandi yasabye Abanyarwanda muri rusange guharanira kuba ibisubizo by’ibibazo bihari. Ati” Igitekerezo cya Jenoside nticyazannywe n’abanyarwanda ariko ari bo bashyize mu bikorwa ibyaayo. Rero tugomba kwishakamo igisubizo n’ubwo tutateje ikibazo. Tube Abanyarwanda bazima bafite indangagaciro za Gikirisitu, ibintu tubyumve kimwe kugira ngo ibyabaye bitazonngera.”

Hashyinguwe imibiri y'abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Uru rwibutso rwo kuri Ngoma rushyinguyemo imibiri irenga 12 000 y’ Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Rufite kandi umwihariko kuko hari n’icyumba kigaragaramo abakoze Jenoside mu cyahoze kitwa Kibuye, by’umwihariko aha kuri Ngoma.

Umuyobozi w'Intara y'Amagepofo yifatanyije na mugenziwe w'Iburengerazuba mu Kwibuka i Karongi

Back