GASHARI: URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE RWAKOZE IBIKORWA BIGAMIJE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Ku wa 11 Nzeri mu Murenge wa Gashari, urubyiruko rw’abakorerabushake rwakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gukemura ibibazo bibangamye imibereho myiza y'abaturage. Ni ibikorwa byakozwe hagamijwe guteza imbere uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Abitabiriye iki gikorwa barimo urubyiruko rw’abakorerabushake muri uwo murenge, umuganga ushinzwe ikingira, ushinzwe Imirire (Nutritionist) n’ababyeyi bafite abana bari mumirire mibi.
Bigishijwe gutegura indyo yuzuye, gupima abana uburebure, gupima abana ikizigira no kubapima ibiro.
Abari aho kandi bashishikariwe kugira isuku, kwitabira gahunda za Leta zirimo kwishyura mituweli, kwitabira ejo heza n’ibindi.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Karongi ruvuga ko rushyize imbere imvugo yarwo yo kutadohoka mu bikorwa by’ubwitange bigamije imibereho myiza y’abaturarwanda.