Gare Nshya yubatse mu Murenge wa Bwishyura igiye guhindura byinshi
Mu Murenge wa Bwishyura mu mugi wa Kibuye hari kubakwa gare nshya igiye kuzura mu gihe gito. Iyi gare ikaba yarubatswe ku bufata na Jari holdings Company. Nshokeyinka Peace, umukozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’iyi gare, avuga ko habura utuntu duke ikuzura ku buryo mu minsi mike izaba yatangiye gukoreshwa. Ati” Ahantu ibikorwa bigeze harashimishije kuko imbere igisigaye ni ugusasa amapave kandi birihuta, ndetse twizera ko mu mpera za Kamena izaba yarangiye yanatangiye gukoreshwa. Abaturage baturiye iyi gare n’abahakorera ibikorwa bitandukanye byaba iby’ubucuruzi n’ibindi, bavuga ko bishimiye iki gikorwa remezo kuko bitezemo inyungu mu buryo butandukanye. Bwana HAKIZIMANA Tharcisse umurezi mu kigo cyegereye iyi gare avuga ko bishimiye cyane iki gikorwa remezo bakorewe kuko kigiye gukemura byinshi mu mikorere y’abahaturiye. Ati”Ubwo tubonye gare, n’ ibindi bikorwa remezo bigiye kwiyongera, ari amaresitora n’amahoteli bizafasha abarezi n’undi muntu waba akeneye ikindi akakibona. Ikindi kandi ku barezi baturuka hirya no hino hategereye ikigo bizaborohera mu gihe bateze baza mu kazi ubundi byajyaga bibagora kuko gare isanzwe yari kure. Ntitwakwirengagiza kandi ko n’imisoro yabonekaga iziyongera kandi twese umumaro w’imisoro mu Rwanda turawuzi kuko wanadufasha kugera ku bindi bikorwa remezo. Na none kandi nk’ikigo cyegereye iyi gare, ubu kigiye kumenyekana bitewe n’abagenzi baturutse impande zose bazakoresha iyi gare.” Mukeshimana Esther, umucuruzi uturiye aho iyi gare yubatse yavuze ko iki gikorwa ari ikintu cyiza cyane ndetse kizabyara inyungu cyane ku baturage. Ati”Nkatwe ducururiza aha bizadufasha cyane kuko abaguzi baziyongera. Ku baturage rero muri rusange bizafasha kubona akazi ku bantu batandukanye, kandi twarabyishimiye cyane. Dushimimana Dieudonne ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga ati” Turashima cyane iki gikorwa twegerejwe kuko kizazamura abantu benshi kandi n’ ubwiza bw’umugi wacu buziyongera. Ikindi ku baturage bafite inzu hafi aha bigiye kubafasha gutera imbere kuko abashoramari bazaza kuhakorera kuko ishoramari rizaba rikenewe. Nk’urubyiruko rero turitegura kubyaza umusaruro iki gikorwa cyiza tubonye dushobora kungukiramo mu buryo butandukanye”. Iyi gare ikaba yubatswe ku buryo bugezweho kuko amarembo azaba ari amwe agabanyijwemo n’inkingi imodoka isohoka n’iyinjira bikabisikana. Izaba ifite n’ikinamba cyogerezwamo imodoka ndetse n’inzu ziyikikije zikorerwamo imirimo y’ ishoramari. Hateganyijwe kandi kubakwa n’inzu y’ umuturirwa mu mwaka