UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE URUHARE RW’ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE BARIMO KUMURIKA IBYO BAKORERA ABATURAGE

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine yafunguwe ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ririmo kubera mu Murenge wa Bwishyura.

Iri murikabikorwa ryatangiye kuwa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, rizamara iminsi itatu, rifite insanganyamatsiko igira iti : Dutange serivisi inoze dusigasira ibyagezweho”.

Ubwo yarifunguraga ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko abamurika bagenda barushaho kugaragaza udushya uko imyaka itaha. Agaragaza ko umwaka ushize hari udushya twinshi nyamara twiyongereye kurushaho muri uyu mwaka, bityo akaba afite icyizere ko n’ubutaha tuzarushaho kwiyongera.

Perezida w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere [JADF/Karongi] Madame Kellen KEBIKOMI yavuze ko ari umwanya wo kumurikira abaturage ibyo babakorera no kubakangurira kubifata neza. Ku bafatanyabikorwa ni umwanya wo kunoza ubufatanye, kumenyena birushijeho no kwigiranaho.

Mu bafatanyabikorwa basaga 70 babarizwa mu karere, abarimo kumurika ni 64. Ibyo bamurika byiganjemo umusaruro ukomoka ku buhinzi,ubworozi n' ubukorikori, serivisi z'ubuzima n'imibereho myiza n'ibindi. Biteganyijwe ko iri murikabikorwa rizasoza kuwa 28 Nzeri 2023.

Back