Bwishyura: Kareremba ubworozi bwa kijyambere buteza imbere umusaruro w’amafi mu kiyaga cya Kivu
Mu kiyaga cya kivu hakoreramo imishinga y’ubworozi bw’amafi izwi nka Kareremba, bitewe n’imiterere y’utuzu bakoresha tureremba mu Kiyaga cya Kivu (floating cage), bigafasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no gutanga akazi.

Kareremba ya Aquatics Rwanda Ltd
Muri ubwo bworozi bw’amafi ntabwo yose yororerwa muri Kareremba imwe kuko iyo avanywe mu maturagiro (aho abyarizwa) azanwa akiri mato, akajya yimurwa mu zindi Kareremba bitewe n’ibyiciro agezemo ndetse n’amagarama y’uburemere zigezeho.
UWIMANA Jean Baptiste umaze umwaka akora muri ubu bworozi bw’amafi yatubwiye ko Kareremba imwe ishobora kwakira utwana tw’amafi 30,000, ariko iyo amaze kugera muri garama ijana yimurwa bitewe nuko aba atagishoboye gukwirwa muri Kareremba imwe.

Kugera kuri Kareremba bisaba kugenda mu bwato
UWIMANA yakomeje asobanura uburyo ubu bworozi bukorwamo, ndetse avuga ko iyo amafi mato azanywe bamara amezi agera kuri arindwi bategereje ko akura ngo batangire barobe, kandi ko hari aho amaze kugera y’iteza imbere abikesha gukorera ubu ubworozi mu kiyaga cya Kivu.
Ati “ubu bworozi bumaze kungeza kuri byinshi mpembwa amafaranga kandi ubu n’amaze gufunguza konti, ndizigamira kandi nteganya ko mugihe runaka aya mafaranga mpembwa azanteza imbere, nshake ikintu nagura cyakomeza kumbyarira inyungu cyangwa nange nkore umushinga wange w’ubu bworozi kandi bizaturuka mu mafaranga nkorera”
Dr. Rutaganira umukozi wa AQUATICS Rwanda Ltd nawe yadusobanuriye ko ubu bworozi bufitiye abantu akamaro, kandi ko ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagaragaje ko amafi ya Tilapia ari nayo akunzwe n’abanyarwanda nayo akuriramo.
Ati “hari impamvu eshatu zituma ubworozi bwa Tilapia bushoboka ahahantu, impamvu ya mbere n’uko iki kiyaga gifite metero hafi Magana ane z’ubujya kuzimu, impamvu ya kabiri nuko kuva hejuru ku mazi kugera muri metero 40 hari umwuka mwiza wa Ogisijeni(Oxygen) ukenerwa n’amafi, impavu ya gatatu ni uko kuva ku mazi ugera hafi muri metero makumyabiri hari ubushyuhe hafi ya25o C.”

Dr. Rutaganira, umuhanga mu bworozi bw'amafi (Aquatics Rwanda Ltd)
Dr. Rutaganira yakomeje avuga ko izo arizo mpamvu eshatu zikomeye, zituma ubworozi bw’amafi ya Tilapia bushoboka kandi ko byose Ikiyaga cya Kivu kibyujuje.
Yavuze ko bafite amaturagiro abafasha kuba bakomeza ubu bworozi, dore ko nubwo ubu bworozi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu amafi yo muri Kareremba ntaho ahurira nayo mu Kiyaga kuko mu muri Kareremba haba harimo Utuyungiro (filet/net) dutuma amafi yorowe ativanga nayo mu kiyaga.
Kareremba ni ubworozi bw’amafi bukorwa bashyira Utuyungiro mu Kiyaga, bakayagaburiramo akabasha gutanga umusarura mwinshi kandi vuba ndetse ntabashe kuba yakwivanga n’amafi asanzwe yo Kiyaga/icyuzi, umugezi… aba yororewemo.