Bwishyura: Hatashywe urwibutso rwa Gatwaro, hanashyingurwa imibiri isaga 15,000

Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2019, Akarere ka Karongi kibutse inzirakarengane za jenoside yakorewe Abatutsi ziciwe muri Sitade ya Gatwaro mu 1994, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri isaga 15000 mu rwibutso rushya.

Abayobozi n'abaturage bari bitabiriye

Ni umuhango wari witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Ministiri w’ubutabera, akaba n’intumwa ya leta, Johnston Busingye  . Abari bitabiriye bibukijwe amateka yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenocide yakorewe Abatutsi.

Minisitiri JohnstonBusingye wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse ku kwiyumanganya, ubutwari n’ubupfura bwaranze abazize jenocide anasaba buri wese kuba maso nk’abanyarwanda kugirango Jenoside  itazongera cyangwa n’igisa nayo cyose kigaca mu rihumye.

Minisitiri Busingye ati “ ntabwo umuntu akwiye kwibagirwa aya mateka n’ubwo ababaje, ariko dukwiye kujya tuyibuka tukayavanamo amasomo, tukareba aho twavuye n’aho tugeze ndetse tugafata ingamba zo gukomeza guteza igihugu cyacu imbere kurushaho.”

Yanafashe umwanya ashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyizahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe amahanga yareberaga ibyaberaga muri iki gihugu.

Bumwe mu butumwa bwatanzwe ni ugukomeza guhangana n’ingaruka za jenocide   zirimo gukomeza gushaka amakuru ku bagize uruhare muri jenocide bakidegembya n’abakomeza gutesha agaciro ibyemezoby’inkiko bakagezwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri Dr.Biruta Vincent yunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Gatwaro

By’umwihariko urubyiruko rwibukijwe ko  rukwiye inzira yo guharanira ubutabera, inzira isobanutse, inzira igaragara yo kubaka ubumwe, ko guharanira ubutaberabidakwiye kugira uwo bibangamira.

Minisitiri Busingye ati “Turahangana n’ibibazo bitarabonerwa umuti murwego rwo ku noza inzira yuzuye y’icyunamo.”

Umuyobozi mukuru wa Ibuka yasabye abacitse ku icumu kongera ingufu mu bikorwa byo mu miryango bahuriramo kugira ngo ibyo basabwa byinshi babikore bafatanyije kuko ari bo babonye kurusha abandi uko bigenda iyo ubumwe bw’abanyarwanda buhungabanyijwe.

Dr Bizimana yagize ati “ turi inkirirahato, kwihambira ku buzima bigomba kuba intego ihoraho, inkirirahato igomba buri gihe guharanir ubuzima, ariyo myitwarire igejeje igihugu ahantu hakomeye.”

Guverneri w’intara y’iburengerazuba Munyentwari Alphonse ashimangira umuco wo kwibuka ari ugufashanya. Ati “ iyo twaje aha tuba turengerana, tuba twaje kongera kuvoma ingufu, ingufu zo gukumira ikibi cyose cyadukoma mu nkokora.”

Habayeho n'urugendo rwo kwibuka

Abarokotse jenoside bashima ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba, ubw’ingabo n’akarere ka Karongi kuba babonye urwibutso ababyeyi babo bagiye kuruhukiramo nyuma y’igihe kirerkire .

Mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo muri uru rwibutso, igihe kinini twazaga kuhibukira, tukaza ari mu gihe cy’imvura, amazi atugeze munsi y’ivi  tukabura aho dushyira indabyo bikongera bikadukomeretsa, bari barashyinguwe mu buryo bw’agateganyo”

Yongeyeho ko banezerewe n’intambwe yo kuba babashije kubashyingura mu buryo bubahesheje agaciro, bakaba bashubijwe agaciro batigeze bahabwa n’uwabishe.

Abayobozi bo ku nzego zitandukanye bari baje gufata mu mugogongo abarokokeye i Gatwaro banaha icyubahiro abahiciwe

Urwibutso rwa gatwaro ruruhukiyemo imibiri isaga abatutsi biciwe muri stade Gatwaro bari bahahungiye bavuye mu bice bitandukanye.

Back