Bisesero: Akarere kibutse inzerakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri 49
Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2019, Akarere ka Karongi kibutse inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Bisesero.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Bwishyura cyitabiriwe nabantu benshi batandukanye biganjemo urubyiruko hanashyingurwa imibiri 49, muri uru Rwibutso rushyinguwemo imibiri isaga 50,000.
Umuhuzabikorwa wa CNLG mu Karere ka Karongi yagarutse ku mateka meza yaranze abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu, uburyo abazungu baciyemo ibice abanyarwanda bikagera aho Jenoside ikorwa ndetse n’ugutereranwa kw’Abatutsi bo mu Bisesero mu 1994 byakozwe n’Ingabo z’Abafaransa.
Yakomeje asobanurira amateka y’ukwirwanaho byaranze Abasesero ariko nyuma bakaza gutsindwa ubwo banganga gutabarwa n’Ingabo z’Abafaransa.
Vincent warokokeye muri Bisesero yashimye Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaya abakoze Jenoside kuko yakoranwe ubogome ndenga kamere.
Ati “nshimiye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ndagaya abakoze Jenoside bishe ababyeyi, abana, abakecuru, abasaza, … Igihugu kikisanga mu icuraburindi ariko ubu kubera leta nziza tumaze kongera kugira ikizere.”
Umuyobozi w’ungirije wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu Egide Nkuranga yavuze ku kwirwanaho byaranze Abasesero, kwirwanaho kwaranze RPF kandi anagaruka ku gaciro abishwe bagomba gusubizwa.
Ati “kuri uyu munsi twibuka abatuvuyemo tugomba kubasubiza agaciro bambuwe, abanyarwanda bari babanye neza mbere bakorera hamwe ariko nyuma abazungu basenya umubano wabo. Turashimira RPF ko yakoze iby’ubutwari igaharika Jenoside yahitanye benshi.”
Umuyobozi w’ungirije wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu kandi yashimiye Akarere ka Karongi kuba karubatse inzibuto mu mirenge itandukanye, anahamagarira abantu kuzihangana bakabana neza nabagiye gufungurwa bakoze Jenoside.
Munyantwali Alphonce umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, yihanganishije abarokotse Jenoside kubera akaga bahuye nako, Munyentwali kandi yakomoje no kungabo zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside.
Ati “kuri uyu munsi twibuka abacu bazize Jenoside, mukomeze mwihangane mwahuye n’akaga gakomeye ariko ntibizasubira ukundi kandi uwariwe wese washaka kongera kuyizana agomba kurwanwa.”
Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba, yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi gukome gukundana kandi ko nibakundana ntawuzabatanya ngo abacemo ibice.
Urwibutso rwa Bisesero rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 50,000 kandi Abasesero bafite umwihariko kuba barapfuye bagerageza kwirwanaho.