Barishimira bungutse mu gukora imihanda.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, abari mu makoperative asukura imihanda bahabwa amahugurwa na CORE (Community Road Empowerment) kuri uyu wa 03/09/2021 bahawe inyemezabushobozi, (Certificats) bakaba bahawe ubutumwa bwo kugenda bagahindura nyabagendwa imihanda mu biturage byose by’Akarere.
Ubu buryo bigishijwe bwo kubungabunga imihanda buzwi ku izina rwa Do-Nou Technologies ni bushya aho bashyira itaka mu mifuka bakayitsindagirisha ibikoresho bisanzwe ariko bikabyara umuhada ukomeye cyane ugereranyije n’ahatsindagije imashini zabugenewe.
Abashyikiriza izi Nyemezabushobozi, Madamu YUKO YOKOMIZO, Umuyobozi w’Umushinga CORE, yavuze ko ubu bumenyi butagomba kugaragazwa n’urupapuro ko ahubwo ateganya kubasura akareba bazaba bashyize mu bikorwa ubumenye bahawe.
Abahuguwe ni itsinda ry’abagore n’abagabo mirongwitanu (50), baturuka mu mirenge ya Bwishyura Rubengera na Rugabano, bakaba barize bashyira mu bikorwa, aho bubatse umuhanda wari warononwe n’amazi y’imvura ahantu hangana na 200m. kubaka imihanda, banigishijwe gukora amateme ku buryo bwifashishije ibikoresho bisanzwe kandi bikaba bikomeye cyane.
Uretse kuba Akarere kamurikiwe uyu muhanda, kanamurikiwe impano y’ibikoresho byifashishwa mu kubaka bene iyi mihanda, ndetse n’aba bubatsi bazakomeza gukurikiranwa n’Akarere.
Bwana SAFARI Athanase, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka Imyubakire n’Ibikorwa remezo mu Karere ka Karongi ari nawe wari Intumwa y’Umuyobozi w’Akarere muri iki gikorwa,yashimiye CORE ubu bufatanye nk’inkunga bateye Akarere ka Karongi ndetse avuga Akarere kazakomeza gukurikirana aba bahuguwe kugira ngo bafashe mu kubaka imihanda ndetse banigishe abandi.