BA DASSO BAKORERA MU KARERE KA KARINGI BASHIMIWE IMIKORERE

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere Mukase Valentine ari kumwe n'abo mu nzego z'umutekano; Umuyobozi w’Ingabo muri Brigade ya 201, Brig Gen Albert Rugambwa n'uwa Polisi mu Karere, yayoboye inama ya DASSO bakorera muri aka Karere yagarutse ku mikorere n’imikoranire ikwiye hagati y’uru rwego n’izindi.

Umuyobozi w’Akarere Madamu Mukase Valentine ashimira imikorere n’imikoranire ya DASSO n’izindi nzego, abasaga gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza; gukomera ku bunyangamugayo, gutangira amakuru ku gihe, kugira uruhare mu mutekano; gufasha no kugenzura imikorere myiza y’amarondo.

Ku bijyanye no gukomera ku mutekano, ni ingingo yashimangiwe na Brig General Albert Rugambwa, wasabye urwego rwa DASSO kuwukomeraho, kuko ari inkingi ya mwamba igomba kubumbatirwa, hatangwa ku gihe amakuru y’icyakototera kuwuhungabanya, kandi bagakomera ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere SP Francis Karemera, ashima imikoranire iri hagati ya DASSO n’izindi nzego, asezeranya ko bazakomeza gufatanya mu gutuma uwo mutekano ubumbatirwa, bityo bigatuma abaturage bakora batekanye, bagakomeza gutera imbere.

Back