Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda yasuye Akarere ka Karongi
Akarere ka Karongi kuri uyu wa 14 Ugushyingo kakiriye Ambaderi w’Ubushinwa, Nyakubahwa Rao Hongwei, wari uri mu ruzinduko rw’ubufatanye mu iterambere mu byiciro bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo n’ubukerarugendo.

Abayobozi bakiriye umushyitsi bamwereka bimwe mu bikorwa Akarere kagenda kageraho
Uyu mushyitsi yakiriwe, ku ruhande rw’Akarere n’Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James.

Batembereye bareba uko uruganda rwa'icyayi rwa Rugabano rukora
Mu biganiro bagiranye n’uyu mushyitsi ukomeye, harimo ibijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo, imiturire ndetse n’ubukerarugendo muri rusange.

Muri uru ruzinduko kandi, Ambasadeur ahereherekejwe n’abayobozi bavuzwe hejuru, yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, Rugabano Tea Company ndetse n’umudugudu w’icyitegererezo wo Rugabano mu Kagari ka Gitega, akaba yagaragarijwe uko abaturage batujwe mu nzu zijyanye n’igihe bavanywe mu maneka. Akaba yashimye uburyo batujwe neza.