AMBASADERI W'UBUDAGA MU RWANDA YASUYE IBIKORWA BY'ITERAMBERE MU KARERE KA KARONGI
Ku wa 26 Nzeri 2024, Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, H.E Ms. Heike Uta Dettmann wari kumwe n'umwungiriza we bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKASE Valentine, ubwo basuraga Agakiriro ka Rubengera muri rusange yerekwa ibikorwa bitandukanye ariko yibanda ku bubaji.
Yasuye by'umwihariko ibyo gutunganya imbaho. Nyuma uruzinduko rwakomereje ku ishuri rya Rubengera TSS naho basura ibikorwa Abadage bateyemo inkunga ku bufatanye n'aba Diaconesse ndetse na ProWood yita cyane ku bagore ba babaji mu Rwanda, Banejejwe no kuganira n'abagore b'ababaji bahurijwe mu ihuriro rya "Carpentress Club" mu rwego rwo kwiteza imbere. Carpentress Club yatangijwe k'ubufatanye na ProWood.
Banejejwe kandi no kuganira n'abagore b'ababaji bahurijwe mu ihuriro rya "carpentress club" mu rwego rwo kwiteza imbere. Carpentress Club yatangijwe k'ubufatanye na ProWOOD.
Ku wa 27 Nzeri, Ambasaderi Heike Uta Dttmann ari kumwe na Clemens Siddhartha Hausler/ deputy head of cooperation at Germany Embassy mu gitondo basuye ingoro ndangamurage y'ibidukikije basobanurirwa imikorerere yayo n'uruhare u Budage bugira mu guteza imbere imikorere yayo. Basuye kandi ibikorwa bitandukanye bya Koperative y'abahinzi ba Kawa KOPAKAMA biherereye mu Karere ka Karongi na Rutsiro harimo n'uruganda rutunganya Kawa yumye(dry mill) rwubatswe mu Murenge wa Rubengera. Muri urwo ruzinduko abashyitsi bakiriwe n'Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere. Basobanuriye imikorere ya Koperative by'umwihariko uruganda n'imitunganyirize y'umusaruro kugeza kawa inyowe.
Ambasaderi Heike Uta Dttmann yashimiye ubuyobozi bwa koperative ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye n'uruhare bagira mu guteza imbere kawa.