AMASHURI YAHIZE AYANDI MU GUTSINDA NEZA IBIZMINI BYA LETA YAHEMBWE
Ku wa 13 Ukuboza 2024, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald yayoboye umuhango wo guhemba amashuri 30 yahize andi mu gutsinda ibizamini bya Leta, bisoza amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro rusange mu mwaka ushize. Hari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabereye mu Murenge wa Bwishyura ku rwego rw'Akarere ka Karongi.
Umuyobozi w'Akarere yasabye amashuri yaje imbere kutazatezuka mu kuba nyambere, asaba n'atarabashije gutsinda neza kuyigiraho kugirango ubutaha yose azaheshe ishema Akarere ka Karongi n'igihugu muri rusange.
Muri ibi birori ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku miyoborere myiza y'igihugu yazirikanye mwarimu ubu aka afite ubuzima bwiza akesha umushahara wazamuwe ndetse n'andi mahirwe bagiye bashyirirwaho, arimo koperative umwarimu Sacco ibaha inguzanyo mu buryo bworoshye ndetse n'ibindi.
Umunsi wahariwe Mwarimu, ku rwego rw’Akarere ka Karongi, wizihirijwe mu Murenge wa Bwishyura. Ufite insanganyamatsiko igira iti :"Umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi.”