Amasengesho Mpuzamatorero kigamije Gusabira Ubumwe n’Ubwiyunge
I Karongi, Mu Murenge wa Gitesi, kuwa 9 Ugushyingo 2019. Habereye Igiterane cy’Amasengesho Mpuzamatorero kigamije Gusabira Ubumwe n’Ubwiyunge kikaba kandi cyahujwe na gahunda yo gusoza Ukwezi Ngarukamwaka k’Ubumwe n’Ubwiyunge. Iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valentine, ari nawe Mushyitsi mukuru.
Kuko Ubumwe n’Ubwiyunge ari inkingi y’imibereho n’iterambere by’Abanyaranda, Akarere ka Karongi kifatanyije n’abanyamadini mu guhimbaza Imana kubw’ibyiza bimaze kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge, Haganiriwe ku Ijambo ry’Imana rigamije Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda na Ndi Umunyarwanda.
Nk’ikimenyetso cyo kubohoka nyakuri, Abemeramana babwizanyije ukuri basangira amateka Igihugu cyanyuzemo harimo kuranga ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Banaganirye kandi ku bijyanye no kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca kugira ngo ubutabera nyabwo kandi Bwunga, bugerweho kuko Imana nayo ari ubutabera.
Hasozwa Ukwezi ko Kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge hagaragajwe ibyakozwe hanerekanwa ibikorwa byateganyijwe bigikomeza mu mwaka wose. Hashimirwa kandi Imirenge itatu ya mbere yarushije indi mu kwimakaza ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge. Ari yo Gishyita, Mubuga na Bwishyura.
Bimwe mu bikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge byishimiwe
1. Hubatswe Inzibutso za Gatwaro na Ngoma yo mu Murenge wa Gishyita,
2. Ibikorwa by’Amatsinda y’Ibiganiro ku muco w’Amahoro byageze kuri benshi
3. Abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bafungiye muri gereza ya Nyanza basuwe n’Itsinda riturutse ku Karere rihuriyemo; abayobozi, Abarinzi b’igihango, abafite ababo bazize jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byiciro. Abagororwa bakozwe ku mitima n’iki gikorwa basezerana gutera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye ndetse nabo bakagira uruhare rufatika mu kuzahura Ubumwe n’Ubwiyunge bwari bwarashenywe n’amateka asharira Igihugu cyanyuzemo.
Bamwe mu banyarwanda batujwe mu midugudu y’Icyitegererezo bisanze badahuza ku mateka yaranze ahashize habo, baje kwihuriza mu matsinda y’Ibiganiro ku muco w’Amahoro, harimo na Mvura nkuvure, ubu ni intangarugero mu kuvuga imyato ibyiza by’Ubumwe n’Ubwiyunge