Amahugurwa y'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari ku ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa gatatu tariki 27/10/2021 Bwishyura kuri Museum hasorejwe amahugurwa yari amaze iminsi 3 kuri NCI-CRVS (National Centralized and Integrated Civil Registration and Vital Statistics System).
Mu Rwanda, Irangamimerere ryanditse mu bitabo ryatangiye mu gihe cy’ubukoloni; mu 1988 hagiyeho urwunge rw’Amategeko mbonezamubano gikubiyemo agena iyandikwa ry’irangamimerere; guhera 2015, amakuru y’irangamimerere yakusanywaga n’inzego zitandukanye akabikwa ahantu hatandukanye: NISR, NIDA, MINIJUST, MoH;
Muri 2016, urwunge rw’amategeko yo muri 1988 ku irangamimerere yasimbuwe n’Itegeko rigenga Abantu n’Umuryango. Iri tegeko ryongeye guhindurwa muri Gashyantare 2020 ubu niryo rigena iyandikwa ry’irangamimerere;
Muri 2016, hakozwe isesengura rigamije kumenya ibibazo n’imbogamizi biri mu irangamimerere ry’u Rwanda kugirango hashyirweho ingamba zo kuriteza imbere;
Mu gushyira mu bikorwa itegeko rigenga Abantu n’Umuryango hubahirizwa ihame ryo gutanga serivisi mu buryo budasiragiza abaturage, hubatswe Irangamimerere rikoresha ikoranabuhanga (NCI-CRVS System) rihuriza hamwe amakuru ku irangamimerere yabikwaga ahantu hatandukanye. Aya makuru akaba ari areba :
Ahawe ijambo, uhagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari (Doyen) yagaragaje ko ubushake buhari bwo kunoza iki gikorwa ariko kandi agaragaza n’imbogamizi harimo nka machines za POSITIVO zipfa buri kanya, internet igenda gahoro hamwe na hamwe,… asaba ko ibyo bibazo byahabwa igisubizo kugirango biborohereze kurangiza iki gikorwa.
Mu gusoza aya mahugurwa, Bwana KARANGWA James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi akaba Umuyobozi w’Akarere a.i muri iki gihe cy’amatora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze yahaye impanuro abitabiriye amahugurwa, abasaba gukoresha iyi System kandi bigakorwa hatirengagijwe n’izindi nshingano za buri munsi bari basanganwe, abasaba gukomeza kwita ku nshingano zabo cyane ku bibazo bya Human Security kuko ibikorwa byose ikigamijwe ari uko umuturage agira imibereho myiza. Yakomoje kandi ku bantu batitabira kwikingiza COVID-19 kandi Ubuyobozi bwacu bw’igihugu ntacyo budakora ngo inkingo zibashe kuboneka.