AKARERE N’UMUFATANYABIKORWA ACTION AID BIYEMEZE GUFATANYA MU GUTEZA IMBERE ABATURAGE
Ku wa 2 Ukwakira 2025, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Karongi haberereye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’Umufatanyabikorwa ACTIONAID.
Iyi nama yari igamije ku kurebera hamwe ibyakozwe na ACTIONAID muri uyu mwaka 2025, ibizakorwa 2026 ndetse n’imbogamizi zagaragaye mu bikorwa ACTIONAID ikorera mu Mirenge ya Gitesi na Murundi.
Mu bikorwa by’ingenzi bizakorwa muri 2026 harimo gukomeza gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu miryango, gufasha Abangavu batewe inda kwiga imyuga, gukangurira abaturage gukoresha ifumbire n’ishwagara kuko bikoreshwa ku rugero ruri hasi cyane mu Murenge wa Murundi, kubaka ibibuga by’imikino, guhugura abaturage ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, kugira uruhare mu kwongera ibyumba by’amashuri ndetse no gusimbura ibishaje.
Hagaragajwe imbogamizi y’urutonde rw’abaturage bagomba gufashwa kwikura mu bukere (Graduation) rutanoze neza ku Mirenge bityo bikadindiza ibyo bagomba gukorerwa.
Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje ko bugiye gukuraho iyo mbogamizi. Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu UMUHOZA Pascasie ari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ACTIONAID Bwana BAHIZI Charles, hari n’Abakozi ba ACTIONAID ndetse n’Abakozi b’Akarere.