AKARERE N’ABAKORA UBUHINZI BAKOREYE URUGENDO SHURI MU KARERE KA NYARUGURU

Itsinda ry’abantu 80 barimo abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Karongi n’abakora ubuhinzi bakoreye urugendo shuri mu Karere ka Nyaruguru mu rwego rwo kunguka ubumenyi ku buhinzi bw’ibirayi, kugirango bige uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi bw'ibirayi muri Karongi.

Bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madamu Ntakirutimana Julienne, bakiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere y’Akarere ka Nyaruguru 

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa TUBURA, basuye  mu murenge wa Nyabimata, aho basanze ubutaka bwaho buhuye n’ubwo mu Karere ka Karongi, mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe (Twumba, Mutuntu na Rwankuba) , kuko ari mu gice cy’imisozi miremire.

Ahandi basuye basanze hameze nko mu mirenge  ikora ku mugenzi wa Nyabarongo(Murundi), ubutaka bwaho burusha aside ( PH 5) mu gihe ubwo muri Karongi ari PH hagati ya 5 na 6.9.

Urwo rugendoshuri rwitabiriwe n’abahinzi b’icyitegererezo 80 baturutse mu midugudu itandukanye, Abajyanama b’Ubuhinzi b’Imirenge (Agronomists), Abashinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mirenge (SEDOs) bahagarariye indi mirenge, Ushinzwe ubuhinzi mu Karere (District Agronomist), hamwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi numutungo kamere mu Karere.

Mu gihe cy’urugendoshuri, abitabiriye uru rugendo bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ari kumwe na Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ndetse n’Umuhinzi w’Akarere. Abahinzi basuye imirima y’ibirayi n’ahatunganyirizwa imbuto z’ibirayi, banahabwa amakuru ajyanye no guhinga ibirayi mu buryo bugezweho, uko barwanya indwara zibifata, ndetse n’umusaruro utegerejwe kuri hegitari.

Nyuma y’amasomo bahawe, abitabiriye urugendoshuri biyemeje gushyiraho imirima y’icyitegererezo mu bice byabo bakomokamo, banahita bagura imbuto z’ibirayi zingana na 700 kg zo guhinga.

Back