AKARERE N’ABAFATANYABIKORWA BAGANIRIYE N’ABANGAVU BABYAYE KU BIBATEZA IMBERE
Mu karere ka Karongi habereye ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA) n’abandi bafatanyabikorwa batandukaye muri gahunda yo gukomeza gufasha abangavu babyaye kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu.
Umuhuzabikorwa wa porogaramu za UNFPA mu karere ka Karongi Bwana RUBAZINDA Jean Baptiste avuga ko hakenewe ubufatanye bw' inzego zose kugirango ikibazo kirandurwe ndetse n’ubufasha bugere kuri bose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Bwana KARANGWA James, avuga ko ubuyobozi bushyigikiye imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye by’umwihariko kuri icyo gikorwa cy’ingenzi gifasha abo bangavu kugira ubuzima bwiza ndetse no ku bana babo, kandi akaba ari umunyarwanda ufashijwe kugira imibereho myiza mu cyerekezo cy’igihugun'Umuyobozi wacyo, Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame.
Guhera mu mwaka wa 2019, abangavu basaga 800 bo muri aka karere bagiye bahabwa ubufasha butandukanye burimo igishoro cyo gukora imishinga iciriritse mu gihe hari n’abahawe amatungo.