AKARERE NA UMURINZI W’UBUZIMA ORGANISATION BARIMO GUTANGIZA MU MASHURI CLUBS ZO KURWANYA INDWARA ZITANDURA N’IZ’UMUTIMA ZITERWA N’UBWANDU BWO MU MUHOGO

Ku wa 26 Ugushyingo 2025,  Umurinzi w’Ubuzima Organisation ku bufatanye n’Akarere ka Karongi batangije mu bigo by’amashuri, clubs zo kurwanya indwara zitandura n’iz’umutima ziterwa n’ubwandu bwo mu muhogo. Iki gikorwa cyatangiriye mu mashuri yisumbuye yo mu Murenge wa Mutuntu kizakomereza mu yindi.

Umuhuzabikorwa wa Umurinzi w’Ubuzima Organisation, Bwana Dishimimana Jonathan avuga ko izi clubs zo mu mashuri zifite uruhare rukomeye mu kurwanya izi ndwara z' umutima (Rheumatic Heart Disease (RHD), nyuma yo gusobanukirwa neza ku ruhare rwa gapfura mu gutera indwara y'umutima.

Dushimimana ati : "Abana ni intumwa nziza ku muryango bakomokamo, igihe bazaba bamaze gusobanukirwa ingaruka gapfura iteza ku buzima, bazatanga ubutumwa muri bagenzi babo ndetse no mu miryango bavukamo ko igihe urwaye gapfura ugomba kwihutira kujya kwa muganga.”

Impande zombi zemeza ko iyi gahunda yo kurwanya indwara zitandura, iherewe mu rubyiruko, ngo izagira umusaruro mwiza kuri ejo hazaza h'igihugu, biciye mu kugira abaturage bafite ubuzima bwiza. Iyi gahunda izakomeza kugera ku rwego rw’Akarere.

Back