AKARERE KERETSE MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU UKO IBIKORWA BY’ISHORAMARI BIHAGAZE

Tariki 15 Werurwe 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Musabyimana Jean Claude yasuye akarere ka Karongi, aho yeretswe ibikorwa bitandukanye by’iterambere biri muri ako karere.

Ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba n’ubw’Akarere ka Karongi bwamweretse ibikorwa by’ishoramari ryakozwe n’abikorera mu Cyanya cy’Inganda kiri mu Murenge wa Bwishyura ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.  Ni agace karimo hoteli zitandukanye ziri ku rwego rwo hejuru, ndetse n’ishyamba ryiza ribereye icyitwa camping (uburyo ahantu haterwa amahema yabugenewe ba mukerarugendo bakayararamo.

Yasuye kandi uruganda rukora ubwato rwa rwitwa Afrinest Engineering. Ni uruganda rugeze kure rwubaka ubwato harimo n’ubuzaba burimo hoteli buzwi nka Mantis Kivu Queen Uburanga (bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 11, resitora, akabari, ubwogero.… Minisitiri Musabyimana yazengurukijwe ubwo bwato buzatangira gukora mu minsi iri imbere.

Umuyobozi muri urwo ruganda yabwiye Minisitiri Musabyimana ko ubwato bukorwa n’urwo ruganda buzacuruzwa hirya no hino bugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu bijyanye n’ishoramari kuko buzaba bwanditseho ko bwakorewe mu Rwanda ‘MADE IN RWANDA’.

Yeretswe uburyo abanshi mu bakora muri urwo ruganda ari abanyarwanda, harimo ndetse n’abaherutse kurangiza amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro [TVET/TSS]. Ikindi bishimiye ni uko hari ibikoresho byifashishwa mu gukora ubwo bwato bikorerwa mu Rwanda.

Nyuma yo gusura urwo ruganda yasuye ikigo nderabuzima cya Mubuga, inyubako ibereye ijisho, irimo ibikoresho bitandukanye bifasha mu kwita ku barwayi bamwemereye ko bahabwa serivisi nziza kandi ko bitabiriye kwishyurira ku gihe ubwizigame mu kwivuza burimo Mituweli; yasanze abari kuri icyo kigo nderabuzima bose bayifite.

Ibindi bikorwa yasuye birimo agakiriro ka Mubuga korohereza abagaturiye mu kubona ibikoresho bitandukanye bagombaga gushakira ahandi. Ako gakiriro kafashije abanyabugeni n’abanyabukorikori baho kwishyira hamwe, ikindi ni uko gafasha abanyeshuri bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi kuhimenyereza umwuga mu bijyanye no kubaza, gusudira n’ibindi.

Mu Murenge wa Mubuga kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga yunamira imibiri isaga ibihumbi 10 y’inzirakarengane ziruruhukiyemo. Yasobanuriwe uburyo abari abayobozi b’icyo gihe bagize uruhare mu gutegura jenoside no kwica abatutsi mu yahoze ari Perefegitura Kibuye, by’umwihariko ku Mubuga, Kaduha, Bisesero n’ahandi. Nyuma yanditse mu gitabo cy'abashyitsi.

Ikindi gikorwa yasuye kirimo Isoko ry’abagore bishyize hamwe rikorerwamo na ‘Koperative Umubano Nyarwanda’ ry’i Rubengera, abahacururiza bamubwiye ko bishimye kuko abari abazunguzayi biyubakiye inzu, bajyana abana babo mu ishuri, bishyura mituweli na EjoHeza. Batanga kandi umugabane ku buryo bageze ku rwego rw’amafaranga ibihumbi 100 kuri buri wese. Iryo soko kandi ngo ryabafashije kuva mu cyiciro cy’abafashwa bajya mu cy’abifasha banasora.

Abibumbiye muri iyo koperative igizwe n’abagore basaga 70 n’umugabo umwe bamubwiye ko bishimye nyuma yo kuva mu buzunguzayi bagafashwa gutera imbere. Yaberetse ko guhindura imyumvire no gukora cyane aribyo biganisha ku bukire, kandi bagahora bazirikana ko ubukene atari umurage.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe yasuye ishuri INDATWA School Rubengera rirererwamo abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza. Yabasabye kwiga bashyizeho umwete bityo bakazagirira igihugu akamaro. Yababwiye ko we n’abayobozi bari kumwe babigezeho kubera yuko bize.

Zimwe mu mbogamizi akarere ka Karongi kamugaragarije harimo imihanda idakoze mu buryo bworoheye ishoramari maze abizeza ko azabakorera ubuvugizi.

Back